00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF yanze ko abafana bazitabira umukino w’u Rwanda na Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yanze ubusabe bwa Ferwafa bw’uko umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi uzahuza u Rwanda na Kenya wazitabirwa n’abafana.

Ferwafa yari yasabye ko ku wa 5 Nzeli u Rwanda ubwo ruzaba ruri gukina na Kenya, uwo mukino wazitabirwa n’abafana ariko bakawureba hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Itangazo Ferwafa yashyize ahagaragara rivuga ko CAF yanze ubwo busabe. Rigira riti “CAF yanditse isubiza Ferwafa ko hashingiwe ku mabwiriza agenga imitegurire y’imikino n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko yagenwe na CAF na FIFA iteganya ko ubusanzwe imikino yose ikinwa nta bafana bahari.”

CAF yasubije ko isesengura yakoze harebwa uburyo ingamba ziteganywa mu kwirinda no gukumira iki cyorezo n’imiterere ya stade bitemerera u Rwanda kwakira abafana ku kibuga kuri uwo mukino.

Uwo mukino ugomba kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wa kabiri Amavubi azaba ari gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar. Ubanza wabereye muri Maroc ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeli, atsindwa igitego kimwe ku busa na Mali.

CAF yanze ko abafana bazitabira umukino w’u Rwanda na Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .