CAF yakoze impinduka ku mukino Cap-Vert izakiramo u Rwanda mu Ugushyingo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2022, Cap Vert izakiramo u Rwanda, uzaba tariki ya 11 Ugushyingo 2020.

Cap-Vert yagombaga kwakira u Rwanda tariki ya 13 Ugushyingo, umukino wo kwishyura ukabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko CAF yamaze guhindura amatariki y’uyu mukino ubanza (w’umunsi wa gatatu mu itsinda), ushyirwa tariki ya 11 Ugushyingo kuri Estádio Nacional Blue Shark de Cabo Verde iri i Praie.

Amavubi yatangiye kwitegura imikino yombi guhera tariki ya 9 Ukwakira, ariko yafashe ikiruhuko cy’icyumweru ku wa Mbere, akazasubira mu mwiherero tariki ya 25 Ukwakira. Byitezweho ko ari bwo hazitabira abakinnyi 11 ba APR FC mu gihe 10 bakina hanze bazitabira nyuma.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert ifite amanota abiri inyuma ya Cameroun na Mozambique zifite amanota ane, ni nyuma yo kunganya n’ibihugu byombi ubusa ku busa n’ibitego 2-2.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Cap-Vert yakinnye imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, itsindwa na Guinée 2-1.

Amavubi azakirwa n'ikipe y'Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 11 Ugushyingo, aho kuba tariki ya 13 Ugushyingo 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .