Mamelodi Sundowns yashyize iherezo ku gahigo k’imikino 74 TP Mazembe itatsinzwemo mu rugo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Mamelodi Sundowns yashyize iherezo ku gahigo k’imikino 74 ikipe ya TP Mazembe yari imaze idatsindirwa mu rugo mu marushanwa Nyafurika, aho yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda ya CAF Champions League wabaye ku wa Gatandatu.

TP Mazembe yari mu rugo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihariye umupira mu minota ya mbere gusa n’umunyezamu wayo Ibrahim Mounkoro ayifasha kuguma mu mukino ku ishoti ryatewe na Themba Zwane ku munota wa munani.

Ku munota wa 13, Mazembe yabonye uburyo bukomeye ku mupira wahinduwe na Issa Mpeko ugera kuri Chico Ushindi mu rubuga rw’amahina, agerageje ishoti ridakomeye rifatwa n’umunyezamu Denis Onyango.

Chris Kisangala na we yagerageje ubundi buryo nyuma y’iminota mike, ishoti yateye rijya hejuru y’izamu mu gihe na Kabaso Chongo yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Mamelodi Sundowns yagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri iri hejuru ndetse mu minota umunani ya mbere yashoboraga kuyobora umukino, Mounkoro arokora Mazembe ku mupira yakuyemo inshuro ebyiri utewe na Morena.

Gusa, byasabye gutegeza umunota wa 66 ubwo Peter Shalulile yafunguraga amazamu ku mupira yahawe na Themba Zwane.

Mazembe yagerageje kugaruka mu mukino nyuma y’iminota itatu ku ishoti ryatewe na Jean Baleke rigafata umutambiko, na yo byayisabye gutegereza umunota wa 82, yishyurirwa na Mputu Trésor nyuma yo guherezwa na Joseph Ochaya.

Mputu yakabaye kandi yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine, agorwa n’umunyezamu Denis Onyango warokoye Sundowns.

Guhusha ubu buryo bukomeye bwa Mputu, Mazembe yabyishyuriye mu minota ya nyuma, aho Lyle Lakay yateye umupira uteretse widunda imbere y’umunyezamu mbere yo kujya mu izamu bikavamo igitego cya kabiri cya Mamelodi Sundowns yatahanye amanota yose ndetse igakomeza kuyobora itsinda B n’amanota icyenda ku icyenda.

TP Mazembe imaze kwegukana ibikombe Nyafurika inshuro eshanu, yaherukaga gutsindirwa mu rugo umukino uwo ari wo wose wa CAF mu Ukwakira 2009 ubwo yatsindwaga na Al Hilal yo muri Sudani ibitego 2-0 muri ½ cya Champions League.

Kuva icyo gihe, yatsinze imikino 61, inganya 13. Yinjijemo ibitego 166, yinjizwa 34 muri Champions League, CAF Confederation Cup na Super Cup mbere yo guhura na Sundowns.

Mazembe, Hilal na CR Belouizdad zose zifite amanota abiri muri iri itsinda B.

Mu itsinda C, Wydad Casablanca yagize amanota icyenda itsinze Horoya AC ibitego 2-0 naho Kaizer Chiefs yatsinze umukino wa mbere ubwo yari yakinnye na Petro Atlético ku bitego 2-0.

Mu itsinda D, ES Tunis iyoboye n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Zamalek ibitego 3-1 mu gihe Teungeuth yatsinzwe na MC Alger igitego 1-0.

Itsinda A rikomeje kuyoborwa na Simba SC yo muri Tanzania n’amanota arindwi nyuma yo kunganya na Merrikh ubusa ku busa mu gihe Al Ahly yanganyije na AS Vita Club ibitego 2-2.

Mamelodi Sundowns yatsindiye TP Mazembe i Lubumbashi nyuma y'imikino 74 yari imaze itahatsindirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .