Ku wa Gatandatu, tariki 18 Mutarama 2024, ni bwo mu bihugu bitandukanye, amakipe y’ibigugu yahuye akina imikino y’Umunsi wa Gatandatu muri CAF Champions League, ari nayo ya nyuma mu matsinda.
Yanga SC yo muri Tanzania yahabwaga icyizere cyo kuba yarenga amatsinda, ariko mu mukino yakiriye wabereye kuri Chamazi Stadium, yananiwe kubona amanota atatu imbere ya MC Alger yo muri Algeria binganya 0-0.
Yahise irangiza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani, irushwa rimwe n’iyi yo muri Algeria yahise ikomezanya na Al-Hilal Omdurman yitwaye neza mu mikino ibanza ariko ikanyagirwa na TP MAzembe ibitgo 4-0 ku mukino wa nyuma.
Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo yongeye kwerekana ko ari ikipe y’ikigugu, isanga Al Ahly iwayo mu Misiri iyitsindirayo ibitgo 2-1, bituma zombi zikomezanya zinganya amanota 13.
Muri iri tsinda, CR Belouizdad yo muri Algerian yananiwe kurenga iki cyiciro, itahana na Stade d’Abidjan yo muri Côte d’Ivoire yayinyagiye ibitego 6-0.
Pyramids FC yo mu Misiri, mu mukino wa nyuma yanyagiye Djoliba AC yo muri Mali ibitego 6-0, mbere yo gukomezanya amanota 13 inganya na Esperance Tunis yo muri Tunisia yatsinze Segrada yo muri Angola ibitego 4-1.
Itsinda B ni ryo risigaje gukina imikino ya nyuma mbere y’uko haba Tombora y’uko amakipe azahura muri ¼, aho Mamelodi Sundowns yakira FAR Rabat yo muri Maroc, ndetse na Raja Casablanca yo muri iki gihugu igakina na Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!