Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 5 Mutarama 2024, ni bwo mu bihugu bitandukanye haberaga imikino y’Umunsi wa Kane w’amatsinda ya CAF Champions League.
Umukino karundura wari uwo mu Itsida A ririmo amakipe y’ibigugu ariko Al-Hilal Omdurman ibasha kubona inota rimwe ryiyongera ku icyenda yabonye mu mikino ibanza, iyobora MC Alger iyiri inyuma ho amanota atanu.
Iri tsinda kandi ni ryo ririmo Yanga SC yo muri Tanzania, yakiniye iwayo na TP Mazembe yo muri RDC, ikayitsida ibitego 3-0 byayigize iya gatatu n’amanota ane. Iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.
Abakinnyi bafashije Yanga SC ni Clement Mzize ndetse na Aziz Ki Stephane, mu gihe icya Al-Hilal Omdurman cyatsinzwe na Alioune Faty.
Uko indi mikino ya CAF Champions League yagenze
Itsinda B
FAR Rabat 2-0 Maniema Union
Raja Casablanca 1-0 Mamelodi Sundowns
Itsinda C
Orlando Pirates 3-0 Stade d’Abidjan
CR Belouizdad 1-0 Al Ahly
Itsinda D
Pyramids 2-1 Esperance
Sagrada Esperança 1-0 Djoliba
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!