00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yanganyije na RS Berkane y’abakinnyi 10

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 05:40
Yasuwe :

APR FC yanganyije ubusa ku busa na RS Berkane yahawe ikarita itukura mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Abatoza ba APR FC yari mu rugo, bari bakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’ikipe iheruka gutsinda Rayon Sports, Nsabimana Aimable na Ndayishimiye Dieudonné bafata umwanya wa Niymugabo Claude ufite ikarita itukura na Karera Hassan wabanje hanze.

Amakipe yombi yakinnye iminota 45 itabonetsemo uburyo bwinshi bugana mu izamu uretse umupira wakuwemo na Ishimwe Jean Pierre iminota mike mbere y’uko Bizimana Yannick atera ku ruhande rw’izamu umupira yahawe na Manishimwe Djabel akawinjirana mu rubuga rw’amahina.

APR FC yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 36 ubwo Byiringiro Lague yafataga umwanya wa Kwitonda Alain ‘Bacca’ wavunitse.

RS Berkane yasatiriye mu minota 10 ibanza y’igice cya kabiri, yabonye uburyo bubiri butagize icyo butanga binyuze kuri Hamza Regragui wateye umupira wafashwe na Ishimwe Jean Pierre mbere y’uko Alfahli atera undi wagiye hanze.

Nyuma y’isaha amakipe yombi akina, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick basimbuwe na Mugunga Yves na Ishimwe Anicet ku ruhande rwa APR FC yarushijeho gusatira.

Ruboneka Jean Bosco yagerageje ishoti rya kure ryanyuze hejuru y’izamu mbere y’uko ahereza Manishimwe Djabel undi mupira na wo wanyuze hejuru y’izamu.

Nsanzimfura Keddy wasimbuye Rwabuhihi Aime Placide habura iminota 10 ngo umukino urangire, yateye ishoti ryakuwemo bigoranye na Elouaad ku munota wa 87 mu gihe kandi uyu munyezamu yafashe imipira ibiri yatewe na Byiringiro Lague mu minota ya nyuma.

RS Berkane yakinnye iminota igera ku 10 ya nyuma ifite abakinnyi 10 mu kibuga ni nyuma y’uko Hamza Regragui yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yari akuruye Mugunga Yves washakaga kumwinjirana mu rubuga rw’amahina.

Iminota y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Yombi azisobanurira mu mukino wo kwishyura uzabera muri Maroc ku Cyumweru gitaha, tariki ya 5 Ukuboza 2021.

APR FC yari yakiriye RS Berkane mu mukino ubanza w'ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .