Byitezwe ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports uyu munsi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kamena 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Nta gihindutse, Hakizimana Muhadjiri ararara abaye umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana ku bisabwa byose ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi asinya umwaka umwe kuri uyu wa Gatanu.

Rayon Sports imaze iminsi yifuza Muhadjiri uheruka gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mukinnyi wagarutse mu Rwanda mu cyumweru gishize, akava mu kato ku wa Mbere, yashoboraga gusinyira Rayon Sports ejo hashize ariko akuraho telefoni, baramushaka baramubura.

Amakuri IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaraye buvuganye n’uyu mukinnyi na bakuru be bamugira inama, bumvikana ko “asinya kuri uyu wa Gatanu.”

Hakizimana Muhadjiri yumvikanye na Rayon Sports ko asinya umwaka umwe kuri miliyoni 15 Frw, akazajya ahabwa umushahara wa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yari yasabwe kubanza kwitonda mbere yo gusinyira Rayon Sports kuko hari andi makipe yamwifuzaga arimo Yanga SC na Azam FC zo muri Tanzania.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda mu mpeshyi ya 2019 nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Nta gihindutse, Hakizimana Muhadjiri arasinyira Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, ahabwe miliyoni 15 Frw ku masezerano y'umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .