Byiringiro Lague yatumiwe na FC Zürich y’i Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Werurwe 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yatumiwe n’ikipe ya FC Zürich yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi kuzajyayo hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2021.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 31 baheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu matsinda yo gushaka itike ya CAN 2021, iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021, FC Zürich yo mu Busuwisi, yandikiye ubuyobozi bwa APR FC isaba ko uyu mukinnyi yazayisura hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2021.

Iyi kipe bivugwa ko ishobora kumutangaho ibihumbi 265€, yatangaje ko izishyura ibizamugendaho byose muri icyo gihe birimo n’amatike y’indege.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku mukino wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye.

FC Zurich imwifuza ni imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Busuwisi. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kane nyuma y’imikino 24 imaze gukinwa.

Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano yihariye.

FC Zürich yoherereje ubutumire Byiringiro Lague uheruka kwigaragaza muri CHAN
Byiringiro Lague azaba asabwa kwerekeza mu Busuwisi muri Mata uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .