00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yatsinzwe igeragezwa mu Busuwisi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, ashobora kugaruka i Kigali kuko yatsinzwe igeragezwa yakoze muri Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Ku wa 8 Nyakanga ni bwo Byiringiro Lague yerekeje mu Busuwisi nyuma y’uko yari yahagiye muri Mata kuvugana n’amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Ubuyobozi bwa APR FC akinira, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho ari hejuru y’ibihumbi 130$.

Byiringiro Lague yifashishijwe mu mukino umwe wa gicuti iyi kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

Abinyujije kuri Instragram, Byiringiro yemeje ko yatsinzwe igeragezwa kuko atabyaje umusaruro amahirwe yabonye.

Ati “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo, numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi atandatu ariko si ko bimeze, ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza. Bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati “Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro.”

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.

Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye, cyane ku mukino wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ayo muri Canada no mu Busuwisi ndetse bikiyongeraho igitego yatsinze kuri Mozambique muri Werurwe.

Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bine muri 2020/21.

Byiringiro Lague ashobora kugaruka i Kigali nyuma yo gutsindwa igeragezwa muri Neuchâtel Xamax FCS yo mu Busuwisi
Byiringiro aracyafite amasezerano muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .