00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yasinye imyaka ine mu ikipe yo muri Suède

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 08:39
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, yamaze gusinyira Sandvikens IF yo muri Suède amasezerano y’imyaka ine ku bihumbi 80€.

Kuri uyu wa Kane saa Moya z’umugoroba ni bwo Sandvikens FC yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède yatangaje Byiringiro Lague nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ine iri imbere.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi yaguzwe agera ku bihumbi 80€ ashobora kwiyongeraho ibihumbi 100€ mu gihe yakwitwara neza.

Byiringiro Lague uzerekeza i Burayi nyuma y’umukino wa Rayon Sports uzaba ku wa 12 Gashyantare, azajya ahembwa hagati ya 4000€ na 6000€ ku kwezi.

Uyu rutahizamu agiye kongera kugana hanze nyuma y’uko inshuro ye ya mbere yerekeje amaso ku Mugabane w’u Burayi atahiriwe.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Byiringiro Lague yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi. Yananyuze mu Bufaransa.

Iyi kipe yamubengukiye mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroun mu 2012 nubwo uyu mukinnyi atakinnye imikino yose abanzamo ariko umwe gusa yabanjemo wahise umuhesha ayo mahirwe.

Icyo gihe ntabwo yatsinze igerageza yakoze ndetse byatumye asubira i Kigali yongera kwakirwa na APR FC.

Sandvikens IF yamuguze isanzwe ibarizwamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019.

Mukunzi wagiye muri Sandvikens nk’intizanyo ya Rayon Sports, amasezerano ye yemejwe burundu mu 2020. Muri Nzeri 2022 ni bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Byiringiro Lague ugiye kumusanga muri muri Sandvikens IF, we akinira Ikipe Nkuru ya APR FC guhera muri Mutarama 2018. Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.

Byiringiro Lague wa APR FC, yasinye imyaka ine muri Sandvikens IF yo muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .