Iyi kipe yabengutse Byiringiro isanzwe ikinamo Umunyarwanda Mukunzi Yannick, uyimazemo imyaka ine.
Amakuru agera kuri IGIHE ni APR FC ikinamo Byiringiro Lague yamaze kumvikana na Sandvikens IF kugira ngo umukinnyi wayo azayikinire.
IGIHE yamenye ko Umukozi wa APR FC ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o, yaganiriye byihariye na Byiringiro Lague nyuma y’umukino wa gicuti, Ikipe ye yanyagiyemo Intare FC ibitego 5-2. Uyu mukino wabereye kuri Stade Ikirenga iri i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Bamwe mu bakinnyi tuzi ko azagenda.’’
Biteganyijwe ko nta gihindutse Byiringiro Lague azerekeza mu ikipe ye nshya mu kwezi gutaha kwa Gashyantare 2023.
Amafaranga Byiringiro yatanzweho, amasezerano yasinye n’umushahara azajya ahabwa ntibiramenyekana.
Uyu rutahizamu agiye kongera kugana hanze nyuma y’uko inshuro ye ya mbere yerekeje amaso ku Mugabane w’u Burayi atahiriwe.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Byiringiro Lague, yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi. Yananyuze mu Bufaransa.
Iyi kipe yamubengukiye mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroun mu 2012 nubwo uyu musore atakinnye imikino yose abanzamo ariko umwe gusa yabanjemo wahise umuhesha ayo mahirwe.
Icyo gihe ntabwo yatsinze igerageza yakoze ndetse byatumye asubira i Kigali yongera kwakirwa na APR FC.
Sandvikens IF yamuguze isanzwe ibarizwamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019.
Mukunzi wagiye muri Sandvikens nk’intizanyo ya Rayon Sports, amasezerano ye yemejwe burundu mu 2020. Muri Nzeri 2022 ni bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Byiringiro Lague ugiye kumusanga muri muri Sandvikens IF, we akinira Ikipe Nkuru ya APR FC guhera muri Mutarama 2018. Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC.
Uyu mukinnyi afite urugo, yarushinze ku wa 7 Ukuboza 2021 nyuma yo gusezerana na Uwase Kelia, imbere y’Imana.
Byiringiro na Uwase bafitanye umwana umwe, imfura yabo y’umukobwa bayibarutse ku wa 23 Kanama 2022.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!