00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yasubitse ubukwe ajyana na APR FC muri Maroc

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 02:36
Yasuwe :

Byiringiro Lague wari gukora ubukwe ku wa Gatandatu, ari mu bakinnyi ba APR FC berekeje muri Maroc gukina na RS Berkane mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup.

APR FC yahagarutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Ukuboza 2021, ijyanye n’indege yihariye.

Mu bakinnyi yahagurukanye harimo Tuyisenge Jacques utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune ndetse na Byiringiro Lague wari ufite ubukwe ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Byiringiro yagombaga gusaba akanakwa Uwase Kelia mu muhango wari kubera muri Luxury Palace saa Tatu mu gihe saa Munani ari bwo bagombaga gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Church ruri Kimironko.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yahisemo kubwimurira ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukuboza 2021 kugira ngo abanze gukina umukino wa RS Berkane uzaba ku Cyumweru saa Mbiri z’umugoroba.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro yari yateguye gukora ubukwe mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kugira imvune yatumye amara amezi abiri adakina ubwo yakomerekeraga mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1 muri Nzeri.

Kuva agarutse mu kibuga, Byiringiro ukina yambaye ‘casque’ imurinda umutwe kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse, amaze kugaragara mu mikino ibiri y’amarushanwa irimo ubanza APR FC yanganyijemo ubusa ku busa na RS Berkane aho yasimbuye Kwitonda Alain ’Bacca’ mu gice cya mbere.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitandatu mu 2020/21.

Byiringiro Lague wari ufite ubukwe ari mu bakinnyi APR FC yajyanye muri Maroc
APR FC yagiye muri Maroc aho izakina na RS Berkane mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .