00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague n’umugore we baritegura kwibaruka ubuheta

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 September 2024 saa 03:01
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na Sandvikens IF yo muri Suède, Byiringiro Lague, yagaragaje ko umuryango we witegura kwibaruka umwana wa kabiri.

Kuri iki Cyumweru nibwo Byiringiro Lague yasangije abamurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’umugore we Uwase Kelia atwite ndetse n’indi igaragaza ko bamukoreye ibirori byo kwitegura umwana.

Yayikurikije amagambo agira ati "Ndishimye cyane ni ukuri kw’Imana."

Ku wa 7 Ukuboza 2021 ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 23 yasabye anakwa Uwase Kelia, mu muhango wabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Nyuma y’amezi icyenda bibarutse imfura y’umukobwa.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Muri Mutarama 2023 ni bwo yaguzwe na Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu, ayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia baritegura kwibaruka umwana wa kabiri
Uwase Kelia yakorewe ibirori byo kwitegura umwana
Mu 2022 ni bwo bombi bibarutse imfura y'umukobwa
Lague na Kelia babana nk'umugabo n'umugore kuva mu 2021
Byiringiro akinira Sandvikens FC yagezemo mu ntangiriro z'umwaka ushize
Mu 2018 ni bwo Byiringiro yatangiye gukinira APR FC yamazemo imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .