Ku wa Mbere ni bwo Byiringiro yageze i Kigali, yakirirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangiye kumuganiriza akiri i Burayi.
Impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro ndetse byasaga n’aho habura kumvikana kuri bike ngo uyu mukinnyi yerekeza muri Gikundiro nk’uko umwe mu b’imbere muri iyi kipe yabibwiye IGIHE.
Rayon Sports ni yo yishyuye itike y’indege kugira ngo Byiringiro Lague agere i Kigali barangizanye, ndetse ashyire umukono ku masezerano.
Gusa, ibyo benshi bari biteze si ko byagenze kuko nyuma y’amasaha icyenda i Kigali, Lague yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Police FC.
Byagenze gute ngo Lague asinyire Police FC?
Lague nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana ku bwumvikane na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yari amazemo imyaka ibiri, ariko na none akaba yari asigaje indi ibiri kuko yari yasinye imyaka ine ubwo yayerekezagamo muri Mutarama 2023.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wanyuze muri Vision FC, Isonga FC na Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC, akigera i Kigali yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yahabwa umwanya wo kuruhuka, ubundi bagasubukura ibiganiro.
Hagati aho ariko, ku gicamunsi, ni bwo byatangiye kuvugwa ko na APR FC yamaze kumenya uyu mukinnyi yagarutse i Kigali ndetse agiye kwerekeza muri mukeba, bityo na yo yifuza kumusinyisha.
Icyo gihe, umwe mu bayobozi ba APR FC yabwiye IGIHE ko “kugura Lague ntibishoboka, nta mukinnyi tuzongera gufata avuye hanze”.
Hejuru y’ibyo, uyu muyobozi yavuze ko umwanya bakeneyeho Byiringiro Lague ari wo baheruka kuguraho Umunya-Uganda Hakim Kiwanuka utegerejwe mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri iki cyumweru.
Uko amasaha yicumaga, na Police FC yavuzwe mu biganiro byo kugura Byiringiro Lague mu gihe ku rundi ruhande, abo muri Rayon Sports bari bakiganira niba kugura uyu mukinnyi ari icyemezo gikwiye bitewe n’ibyo yasabaga.
Byarangiye Byiringiro Lague atangajwe n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice azarangira mu mpeshyi ya 2026.
Lague yaba ari we mucunguzi Police FC yari itegereje?
Ubwo IGIHE yavuganaga n’Umunyamabanga Mukuru wa Police FC ku mugoroba wo ku wa Mbere, CIP Umutoni Claudette, yahakanye yivuye inyuma ko iyi kipe yamaze gusinyisha Byiringiro Lague.
Gusa ni ibisanzwe, ni umwe mu banyamabanga beza, biragoye ko hari icyo yakwemerera cyabaye ikipe ye atari yo yahisemo ko kijya hanze.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko gusinyisha Lague kwa Police FC byari bizwi n’abantu bake b’abayobozi kuko abandi bo muri iyi kipe barimo n’abatoza batari babizi.
Police FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 23, yaratsinze imikino itandatu, inganya itanu, itsindwa ine mu gihe yinjije ibitego 17 biyishyira mu makipe atatu afite ubusatizi bwiza inyuma ya Rayon Sports yatsinze 24 na Amagaju FC yatsinze 17.
Iyi kipe ifite Igikombe cy’Amahoro giheruka, yari yiyubatse bikomeye mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 utangira, ariko ntiyashoboye kurenga ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup uko yabyifuzaga.
Byiringiro Lague yari umwe mu bakinnyi beza ubwo yavaga muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2023 ndetse ashobora kugira byinshi afasha iyi kipe mu gihe yasubira ku rwego yahozeho.
Urebye uburyo Rayon Sports na Police FC zitwaye mu mikino ibanza, zombi ntizari zikeneye cyane Lague kuko zisanzwe zifite abakinnyi beza bo ku mpande kandi batanga umusaruro nubwo uyu mukinnyi azi gutsinda kubarusha.
Gusa kuri iyi kipe y’abashinzwe umutekano, birashoboka ko hari icyo yayifasha kuko imaze iminsi yibasiwe n’imvune mu busatirizi bwiganjemo abanyamahanga ndetse kugira umukinnyi mwiza w’Umunyarwanda byaba ikindi gisubizo umutoza Mashami Vincent yari akeneye.
Lague yakinnye iminota 330 gusa mu mikino 23 yitabajwemo na Sandvikens IF mu 2024. Inshuro yabanje mu kibuga ni ebyiri gusa, asimbura inshuro 13 mu gihe yatsinzemo igitego kimwe.
Ni umukinnyi wasaga n’umaze gusubira inyuma bigaragara kuko mu 2023, ho yari yakinnye iminota 1325, atsinda ibitego icyenda mu mikino 38 yitabajwemo [yashyizwe mu bakinnyi bifashishwa ku mukino]. Icyo gihe yari yabanje mu kibuga inshuro 12, asimbura inshuro 25 mu gihe imikino yasimbuwemo yari 10.
Mu minsi ya nyuma muri Suède, yakundaga kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga akora ibiganiro bitandukanye, ibintu benshi mu bamukurikira bagarukagaho ko bizatuma umupira we udatera imbere.
Kujya muri Police FC, benshi mu bakinnyi bajyamo urwego rwabo rugasubira inyuma bitewe no kutagarukwaho kenshi mu itangazamakuru, kubura igitutu cy’abafana no kuba iyi kipe idahora yitwara neza, bizamusaba gukora cyane ngo asubirane izina yahoranye.
Ni ikipe kandi asanzemo andi mazina akomeye azahanganira umwanya na yo nka Muhozi Fred, Kilongozi Richard, Peter Agblevor, Ani Elijah n’abandi, bitewe n’aho umutoza Mashami Vincent yahitamo kumukinisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!