Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2024, ni bwo Byiringiro yageze mu Rwanda, yakirwa n’abarimo Mushimire Claude ushinzwe imishinga ibyara inyungu no gutegura ibikorwa bibyara inyungu muri Rayon Sports.
Muri Mutarama 2023, ni bwo Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède yatangaje Byiringiro Lague nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ine yari igiye gukurikiraho, avuye muri APR FC yamushyize ku rwego rwo hejuru.
Rayon Sports yari yarifuje uyu rutahizamu ukina anyuze ku ruhande kuva kera, yamusabye kuyikinira imikino isigaye yo kwishyura ya Shampiyona, nubwo impande zombi zitaremeza ko yamaze gusinya.
Amakuru avuga ko Byiringiro Lague yasabye miliyoni 15 Frw kugira ngo asinye n’umushahara wa 2000$, agakinira Rayon Sports kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 36, ikaba irusha amanota umunani APR FC iyigwa mu ntege.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!