Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.
Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku mukino wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ayo muri Canada no mu Busuwisi.
Radio 10 yatangaje ko nubwo atashimwe n’amakipe arimo Luzern na FC Basel, ariko FC Zurich yo yifuza kumutangaho ibihumbi 265€ ndetse muri uku kwezi azerekeza mu Busuwisi gukora ikizamini cy’ubuzima.
FC Zurich ni imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Busuwisi. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kane nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa.
Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.
Uyu musore ukiri muto, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano yihariye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!