00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eintracht Frankfurt yegukanye Europa League yaherukaga mu myaka 42 ishize (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 19 May 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Ikipe ya Eintracht Frankfurt yo mu Budage yatwaye irushanwa rya UEFA Europa League ya 2022 itsinze Rangers penaliti 5-4 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Muri uyu mukino waberaga mu Mujyi wa Seville muri Espagne, Joe Aribo ukinira Rangers yafunguye amazamu ku munota wa 57 mbere y’uko Rafael Santos Borré yishyura ku munota wa 69.

Amakipe yombi yarangije iminota 90 y’umukino anganya igitego 1-1 ndetse indi 30 y’inyongera yitabajwe na yo ntacyo yatanze.

Bageze muri penaliti, abakinnyi ba Eintracht Frankfurt babashije kwinjiza eshanu mu gihe Rangers bateye neza enye; Aaron Ramsey winjiye mu kibuga ku munota wa 119 ni we wayihushije.

Umukino waberaga kuri Ramon Sanchez-Pizjuan Stadium wasize Frankfurt iri imbere mu gutera amashoti kuko yasoje ifite 22 arimo ane agana mu izamu.

Rangers yo yateye amashoti 14 arimo atandatu agana mu izamu. Buri ruhande rwabonye ishoti rimwe ryavuyemo igitego.

Uyu mukino wavugishije Isi ya ruhago bitewe n’uburyo abafana ku mpande zombi by’umwihariko aba Franfurt bafana banacana imiriro muri stade.

Kuva yashingwa mu 1899, Eintracht Frankfurt yaherukaga gutwara irushanwa nk’iri mu mwaka w’imikino 1979-1980, imyaka 42 yari ishize itarongera kubigeraho.

Eintracht Frankfurt yakoze agashya ko kuba yatwaye iki gikombe idatsinzwe nk’uko byakozwe na Chelsea FC mu 2019 kimwe na Villarreal umwaka ushize wa 2021.

Mu rugendo rwa Eintracht Frankfurt hari harimo amakipe akomeye yahigitse nka FC Barcelone, West Ham United na Real Betis.

Mu Mujyi wa Seville kuri Ramon Sanchez-Pizjuan Stadium byari urugamba rutoroshye
Iki gikombe ni icya kabiri Frankfurt imaze imyaka 123 ishinzwe yegukanye
Isi yose yatunguwe n'ubushyuhe abafana b'impande zombi bagaragaje
Abakinnyi ba Frankfurt bazandikwa mu mateka yayo nk'abayisubije mu bihe byiza nyuma y'igihe kirekire
Urugendo rw'irushanwa rya UEFA Europa League 2021-2022 rwarangiriye mu maboko y'Abadage
Ikipe ya Rangers yafunguye amazamu ariko ntiyahirwa kuko yaje kwishyurwa igitego
Abafana ba Frankfurt batangiye kwereka Isi ya ruhago ko nabo bahiga aba Borussia Dortmund
Abafana ba Frankfurt batangiye kwereka Isi ya ruhago ko nabo bahiga aba Borussia Dortmund

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .