Byambabaza kuzana umunyamahanga akajya kurya ku iposho batanze ku murenge- Chairman wa APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Mutarama 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Chairman wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yongeye gushimangira ko iyi Kipe y’Ingabo idateganya gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, agaragaza ko kuba hari amakipe abakinisha akananirwa kubahemba bihesha isura mbi igihugu.

Maj Gen Mubaraka Muganga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021, ahatangajwe impinduka mu buyobozi bwa APR FC.

Yabajijwe niba APR FC iteganya guhindura politiki, ikongera gukinisha abanyamahanga nyuma y’uko inaniwe kugera ku ntego yihaye zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League mu mwaka w’imikino wa 2020/21, aho yasezerewe na Gor Mahia mu ijonjora rya mbere.

Maj Gen Mubaraka Muganga yasubije asanisha n’ibyabaye mu bihe bya COVID-19 mu 2020 ubwo Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo, bamwe mu bakinnyi b’anyamahanga bakina mu Rwanda bagatangira gutaka ubukene kubera kudahembwa ndetse bivugwa ko hari abagiye gufata ibyo kurya byatangwaga n’inzego z’ibanze.

Ati “Njye rwose byambabaza cyane umuntu washaka kuzana umunyamahanga atari bumugaburire, akajya kurya ku iposho bari bageneye umurenge uwo ari wo wose hano murabizi kuko iyo atashye aravuga ngo nari nguye mu Rwanda, nari mpfuye. Iyo sinzi niba ari yo message [ubutumwa] mushaka ko abo banyamahanga bajyana, kandi ubundi bazi ko u Rwanda ari igihugu cyiza.”

“Noneho nitujya tugera ahantu bajye bavuga ngo u Rwanda bararutubwiye. Ubundi tuzwi neza, ariko iyo umuntu batangiye kumushakira ibiryo ku murenge biba bidashoboka.”

Yakomeje avuga ko ubushobozi buke amakipe ashobora kuba afite, ashobora kubwifashisha ku bakinnyi b’Abanyarwanda kuko bo hari ubuzima bamenyereye budasaba iby’umurengera.

Ati “Nyamara ayo mafaranga ashoboka, ashobora kudufasha nk’Abanyarwanda tukazamura impano zacu kuko twe turiyizi, Umunyarwanda narya impungure ntabwo azasakuza kuko ni ibiryo byacu, twarabimenyereye. Nujya kuzana umunyamahanga bizagorana gutyo, byaba ari kwiha ibyo utazashobora.”

“Mudushyigikire muri iyo politiki yacu twe dukomeze guha Abanyarwanda impano, ariko n’abandi bakomeze uko babyifuza rwose, abashaka batatu, abashaka batanu uko babyifuza kose, ariko ibyacu birangirira muri iyi nzu, ntabwo ari twe tubasabira abakinnyi, hariya muri FERWAFA, mu itora buri wese agira ijwi rimwe gusa, nibaza badusaba ngo mudushyigikire dukinishe abanyamahanga, ijwi nzaritanga, ariko ritagaruka muri APR.”

APR FC imaze imyaka umunani itangiye politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa. Muri icyo gihe cyose, yatwaye ibikombe bitanu bya Shampiyona, ariko iracyagorwa no kugera kure mu marushanwa mpuzamahanga.

Chairman wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yongeye gushimangira ko idateganya gukinisha abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .