Byahinduye isura! Abafana bo mu Bwongereza bigaragambije bamagana European Super League (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Mata 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Abafana b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bahuriye hamwe mu myigaragambyo yo kwamagana irushanwa rishya rya European Super League rizitabirwa n’amakipe 20 akomeye arimo 12 yamaze kubyemera.

Ku Cyumweru nibwo European Super League yatangajwe ku mugaragaro ndetse amakipe 12 arimo atatu yo mu Butaliyani, atatu akomeye muri Espagne n’andi atandatu yo mu Bwongereza, yemeza ko azaryitabira.

Abafana basaga 700 bahuriye hanze y’ikibuga cya Elland Road mbere y’uko Leeds United ikina na Liverpool mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Liverpool ni umwe mu makipe atandatu akomeye yo mu Bwongereza yemeye kwitabira European Super League.

Ihuriro ry’abafana ba Leeds ryavuze ko ritishimiye ibikorwa no kwirebaho kwa ba nyiri amakipe atandatu yemeye kwitabira iri rushanwa.

Aba bafana bari imbere y’ikibumbano cya Billy Bremner bashyigikiwe kandi n’abatwara moto bavuzaga amahoni y’ibinyabiziga byabo.

Umwe mu bagize ihuriro ry’abafana ba Leeds, Graham Hyde, yavuze ko “Umupira uri kuva k’uwo abafana bafite ku mutima ujya ku butunzi bw’amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Ibi birasa no guhinduka gukabije. Ubu ni igihe cyo gushushanya umurongo ntarengwa, tukawuhagararaho tuvuga ngo ‘birahagije’."

Ubuyobozi bw’aba bafana bwasabye gukomeza kwigaragambya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amakipe 12 yamaze kwemera kwitabira European Super League ni Liverpool, Arsenal, Chelsea, Manchester City, Manchester United,Tottenham, AC Milan, Atlético Madrid, FC Barcelone, Inter Milan, Juventus na Real Madrid.

Yose arashaka ko haza iryo rushanwa rishya ryajya rikinwa hagati mu cyumweru ariko amakipe agakomeza gukina za shampiyona zo mu bihugu byayo.

Gusa, benshi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru i Burayi bagaragaje ko badashyigikiye iri rushanwa ndetse barimo umutoza Jürgen Klopp wa Liverpool, wavuze ko na we yumva akababaro k’abafana.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, aherutse kuvuga ko biteguye gufatanya n’inzego z’umupira w’amaguru mu Bwongereza kugira ngo hagire igikorwa iri rushanwa riteganya gutangira mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ntirizigere ribaho.

Biteganyijwe ko amakipe 14 yo muri Premier League atazajya muri European Super League, ahura kuri uyu wa Kabiri yiga ku bigomba gukorwa.

European Super League ni iki?

European Super League ntabwo ari umushinga mushya kuko watangiye kuvugwa mu myaka yo mu 1990, ariko ucibwa intege no kwagurwa ku irushanwa rya UEFA Champions League.

Muri Nyakanga 2009, Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez [kuri ubu uyoboye European Super League], yavuze ko “Byaba byiza hashyizweho Super League yajya ikinwa n’amakipe akomeye kuko muri Champions League atari ko bikimeze.”

Abandi bagiye bagaragaza ko umushinga w’iri rushanwa uhari barimo uwahoze ari umutoza Arsenal, Arsène Wenger, wavugaga ko rishobora kuzatangira mu myaka 10 uhereye mu 2009, mu gihe Clarence Seedforf na we yarikomojeho ndetse akerekana ko arishyigikiye mu 2012.

Mu 2016, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yize uburyo hashyirwaho irushanwa ryihariye ku makipe 16 akomeye, akagabanywa mu matsinda abiri. Nyuma y’imikino 56, buri kipe yagiye ihura n’indi biri mu itsinda, ayabaye hagati y’iya mbere n’iya kane, akajya muri ¼.

Iki gitekerezo byarangiye gitewe utwatsi na UEFA ubwayo, mu rwego rwo kwirinda ishyirwaho rya Super League, ahubwo yemeza ko havugururwa uburyo UEFA Champions League na Europa League bikinwamo.

Aha ni ho havuye impinduka, u Bwongereza, u Butaliyani, Espagne n’u Budage, byemererwa kujya byinjiza amakipe ane muri Champions League, ikipe yatwaye Europa League ikabona itike y’iri rushanwa rikomeye i Burayi.

Iri rushanwa rizaba riteye gute?

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikinyamakuru The Times cyatangaje ko cyabonye inyandiko y’amapaji 18 igaragaza uburyo iri rushanwa ryari kuba riteye, aho ku isonga ry’amakipe yari kurikina harimo Manchester United, Real Madrid na Milan AC.

The Times yakomeje ivuga ko amakipe 20 ari yo yari yapanzwe muri iri rushanwa, 15 muri ayo agafatwa nk’abanyamuryango shingiro, andi atanu agatumirwa.

Rizaba rigabanyije mu matsinda abiri y’amakipe 10. Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda agakina ¼, ½ n’umukino wa nyuma ndetse imikino ikajya iba mu mpera z’icyumweru.

Amakipe yakwitabira iri rushanwa yakina imikino iri hagati ya 18 na 23 mu mwaka w’imikino, akanakina amarushanwa y’imbere mu bihugu abarizwamo.

Bivugwa ko amakipe atatu yo mu Bwongereza ari yo yari kujya mu banyamuryango shingiro, akaba ashobora kuva hagati Liverpool, Manchester City, Manchester United, Chelsea, Arsenal na Tottenham Hotspur, aya akiyongeraho atatu yo muri Espagne, atatu yo mu Butaliyani, ayo mu Budage n’imwe yo mu Bufaransa.

Gusa, amakipe yo mu Bufaransa arimo Paris Saint-Germain n’ayo mu Budage arimo Bayern Munich birasa n’aho atiteguye kwitabira iri rushanwa.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga na banki ya JP Morgan Chase, buri kipe yashyizwe muri iri rushanwa izahabwa miliyoni 310£ (asaga miliyari 417 Frw) mu gihe kandi yagenerwa n’andi miliyoni 213£ (miliyari 287 Frw) yo kurikina. Aya mafaranga akubye hafi inshuro eshatu abonwa n’ikipe yegukanye UEFA Champions League.

UEFA irateganya ibihano ku makipe n’abakinnyi bazakina muri European Super League

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) ku bufatanye na shampiyona eshatu zikomeye kuri uwo mugabane, yamaganye yivuye inyuma icyemezo cy’amakipe 12 akomeye arimo atandatu yo mu Bwongereza, yemeye kujya muri uyu mushinga mushya w’irushanwa rya European Super League.

Mu itangazo yashyize hanze ku Cyumweru, UEFA yavuze ko izakoresha “ingamba zose” zishoboka mu guhagarika uyu mushinga w’irushanwa “rishingiye ku nyungu za bamwe”.

Yavuze ko kandi “Amakipe azaryitabira azahagarikwa mu yandi marushanwa yaba ayo ku rwego rw’Isi, i Burayi no mu bihugu byabo, abayakinira ntibazaba bemerewe gukinira ibihugu byabo.”

Abafana ba Liverpool bamaganye ba nyir'ikipe yabo ku bugugu bw'amafaranga bagaragaje bemera kujya muri European Super League
Bamwe mu bafana ba Liverpool bagaragaje ko ikipe bakunda itakiriho
Umufana wa Leeds United yerekana ko umupira w'amaguru wapfuye mu 2021 nyuma yo kuvuka mu 1863
Abafana babarirwa mu magana bahuriye hanze y'ikibuga cya Leeds United ku wa Mbere
Abafana bamaganye icyemezo cyafashwe n'amakipe atandatu yo mu Bwongereza yemeye kujya muri European Super League
Umufana wa Liverpool yahisemo guta umwambaro wayo ahashyirwa imyanda mu rwego rwo kwerekana ko atari kumwe nayo mu mugambi wo kujya muri European Super League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .