00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze gute ngo Umutoza wa APR FC asimbuze Ruboneka, abakinnyi n’abayobozi bange ko avamo?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 January 2025 saa 09:23
Yasuwe :

Mu mukino APR FC yatsinzemo Marines FC ibitego 2-1 i Rubavu ku wa Gatatu, Umutoza Darko Nović yashatse gukuramo Ruboneka Jean Bosco, abakinnyi barimo Niyomugabo Claude barabyanga.

Byabaye mu gice cya kabiri cy’uyu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona ubwo Marines FC yanganyaga na APR FC igitego 1-1.

Marine FC yari mu rugo, yari yafunguye amazamu ku munota wa 49 ku gitego cyatsinzwe na Usabimana Olivier.

Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yakoze impinduka ku munota wa 54, Kwitonda Alain Bacca asimbura Dushimina Olivier, mu gihe Dauda Yassif yasimbuye Taddeo Lwanga.

Nyuma y’iminota ine agiye mu kibuga, Bacca yishyuriye APR FC igitego, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 62, Richmond Lanmptey yagiye mu kibuga asimbura Lamine Bah mu mpinduka za kabiri ku ruhande rw’iyi kipe yari yasuye.

Ubwo APR FC yashakaga igitego gikora ikinyuranyo ku munota wa 77, Darko Nović yashatse gukora izindi mpinduka ngo akure mu kibuga Ruboneka Jean Bosco hajyemo Mamadou Sy.

Abafana ba APR FC bamuvugirije induru ndetse n’abayobozi b’iyi kipe bagaragaza ko izi mpinduka zidakwiye. Ni ko kandi byagenze ku bakinnyi barimo Kapiteni w’iyi kipe, Niyomugabo Claude, wahise ujya kubwira umutoza ko Ruboneka adakwiye kuva mu kibuga.

Byarangiye havuyemo Tuyisenge Arsène wakinaga nka rutahizamu, APR FC ikomeza gusatira ifite umukinnyi umwe imbere, Mamadou Sy.

APR yabonye amanota atatu yiyushye akuya, ibikesha igitego cyo ku munota wa kane w’inyongera muri itanu yari yashyizweho, cyinjijwe na Ruboneka Jean Bosco.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Umutoza Darko Nović yavuze ko impamvu yahinduye ibitekerezo ku mpinduka yari agiye gukora, byatewe n’uko yabwiwe ko Tuyisenge Arsène yari yavunitse.

Ati “Nashakaga guhindura uburyo bw’imikinire nkakoresha ba rutahizamu babiri. Hagati twari dufite abakinnyi bakimeze neza, Bosco ni we nabonaga wavamo. Claude [Niyomugabo] yambwiye ko Arsène bamukandagiye ku kagombambari bityo atakomeza gukina. Bahise banyereka Arsène, ntabwo nari nabibonye.”

Yongeyeho ati “Byarangiye ari Bosco [utsinze] kuko yari yakinnye neza. Ndashimira Bosco kuko yadufashije gutsinda uyu munsi.”

Gutsinda kwa APR FC byatumye igira amanota 31 ku mwanya wa kabiri, isigara irushwa amanota atanu na Rayon Sports ya mbere.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru izasoza imikino ibanza ya Shampiyona ku Cyumweru ubwo izaba yakiriwe n’Amagaju FC i Huye.

Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yashatse gukura mu kibuga Ruboneka Bosco, avugirizwa induru
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yabwiye umutoza ko Ruboneka Bosco atari we ugomba kuva mu kibuga
Ruboneka Bosco yatsinze igitego cyahesheje APR FC amanota atatu mu masegonda ya nyuma y'umukino
Umutoza wa APR FC yasobanuye impamvu Ruboneka atavuye mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .