Burnley yamaganye icyapa cyanditseho amagambo “White Lives Matter”

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kamena 2020 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Burnley yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, bwamaganye bikomeye icyapa cyanditseho amagambo “White Lives Matter Burnley” cyanyujijwe hejuru ya Stade ya Etihad n’indege ntoya ubwo iyi kipe yatsindwaga na Manchester City ibitego 5-0 ku wa Mbere.

Kuva Premier League isubukuwe mu cyumweru gishize, abakinnyi bose bo mu makipe 20 y’icyiciro cya mbere, amazina yabo yasimbujwe ubutumwa “Black Lives Matter” ku mugongo w’imyambaro yabo mu rwego rwo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura.

Mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere ku kibuga Etihad cya Manchester City, hagaragaye indege ntoya yari ifite icyapa cyanditseho amagambo “White Lives Matter Burnley” . Ibi bikaba byafashwe nko kurwanya gahunda imaze kwamamara ku Isi yose yo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura.

Burnley yatanze itangazo yitandukanya n’abatambukije ubwo butumwa ndetse ivuga ko bazabiryozwa.

Ati “Turifuza kubasobanurira neza ko ababikoze nta mwanya bafite kuri Turf Moor (ikibuga cya Burnley).”

“Ibi, ntaho bihuriye n’aho Burnley FC ihagaze kandi tuzakorana bisesuye n’ubuyobozi kugira ngo hamenyekane ababikoze bahagarikwe burundu.”

“Turi inyuma ya gahunda ya Premier League ya ‘Black Lives Matter’ nk’uko byakozwe no mu yindi mikino kuva uyu mushinga ‘Project Restart’ wo gusubukura imikino utangiye, abakinnyi bacu n’abayobozi bapfukamye mbere y’umukino wa Manchester City.”

“Twiseguye kuri Premier League, kuri Manchester City n’abitanga kugira ngo bateze imbere ‘Black Lives Matter.’”

Uyu mukino wabaye ku wa Mbere warangiye Manchester City itsinze Burnley ibitego 5-0 ikomeza kugira icyizere ko gutwara igikombe cya Premier League bishoboka nubwo Liverpool ikeneye amanota atanu mu mikino umunani gusa isigaye.

Kapiteni wa Burnley, Ben Mee, yavuze ko atewe isoni n’ibyabaye ariko we n’ikipe ye ntaho bahuriye n’ababikoze.

Ati “Ntewe isoni n’uko umubare muto w’abafana bacu bahisemo kwerekana ariya mugambo ku kibuga. Aba bantu bakeneye kuza mu kinyejana cya 21, bakiyigisha. Ubwo twiteguraga gusohoka twumvise bivugwa ko bigiye kuba.”

“Ikipe yagerageje kubihagarika. Nari numvise ko ari umubare muto w’abantu babiteguye kandi ndizera ko bitazaba ukundi. Ntabwo navuga ko hari aho bihuriye n’ikipe yanjye. Ntabwo nshaka kubibona muri uyu mukino.”

Shanjay Bhandari uyobora umuryango Kick It Out urwanya irondaruhu mu Bwongereza, yavuze ko “Intego ya Black Lives Matter atari ukugabanya agaciro k’ubuzima bw’abandi bantu ahubwo ari ukugaragaza ko hari ibyo abirabura babuzwa nk’ikiremwamuntu bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo.”

Ubwo Manchester City yari yakiriye Burnley, indege ntoya yanyuze mu kirere cya Etihad Stadium ifite icyapa kigaragaza amagambo "White Lives Matter Burnley"
Bivugwa ko ari bamwe mu bafana ba Burnley bakoresheje iki cyapa binyuranye na gahunda "Black Lives Matter" iri gukorwa hirya no hino ku Isi by'umwihariko muri Premier League
Abakinnyi ba Burnley n'aba Manchester City babanje gupfukamisha ivi rimwe mu gushyigikira gahunda yo kurwanya irondaruhu rikorerwa abirabura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .