Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo Shampiyona y’u Rwanda yakomeje gukinwa ku munsi wayo wa munani ari na wo Kiyovu Sports yatsindiweho na Rayon Sports.
Ibitego bibiri bya Iraguha Hadji ndetse n’ibindi bibiri byinjijwe na Ngagne Fall na Adama Bagayogo, ni byo byatumye abakunzi ba Rayon Sports bagira akanyamuneza bari bakumbuye.
Ibi kandi byabaye nyuma y’igihe gito hagaragaye umwuka mwiza hagati y’abari abayobozi ba Rayon Sports batacanaga uwaka, baniyemeza gufatanyiriza hamwe mu kuyishakira ibyishimo.
Nk’uko byari byavuzwe mbere y’umukino gutsinda ibitego bine, byari bivuze ko ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 150 Frw bari bemerewe, hari bwongerweho andi ibihumbi 90 Frw bikaba 240 000 Frw.
Buri gitego kirenga icy’intsinzi ubuyobozi bwari bwemeye ko buzajya butanga amafaranga ibihumbi 30 Frw.
Umunyezamu Khadime Ndiaye we yanahawe 100$ (asaga ibihumbi 130 Frw) kubera ko yasoje umukino nta gitego yinjijwe.
Umuryango wa Rayon Sports kandi urateganya kuzabona ubuyobozi bushya mu kwezi gutaha, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, nyuma y’aho abahoze bawuyobora bemereye gutahiriza umugozi umwe no gushyiraho komite nshya isimbura icyuye igihe yarangije manda tariki 24 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!