Buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda yagenewe miliyoni 28 Frw mu nkunga yatanzwe na FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kanama 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda izabona miliyoni 28 Frw mu nkunga yatanzwe na FIFA mu kugoboka amakipe kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Muri Kamena, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryageneye buri federasiyo hafi miliyari 1.5 Frw (miliyoni 1.5$) arimo ibihumbi 500$ agenewe umupira w’abagore muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ku wa Kabiri, Komite Nyobozi ya FERWAFA yakoze inama igamije kwiga uburyo iyi nkunga ya miliyoni 1$ yazagabanywa abanyamuryango bayo.

Kuri uyu wa Gatatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere izabona miliyoni 28 Frw mu gihe iyo mu cya Kabiri izabona miliyoni 10 Frw.

Miliyoni 72.5 Frw zizajya mu gushyira mu bikorwa umushinga w’amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 azajya ahuza abana b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu gihe miliyoni 50 Frw zizajya mu bikorwa bigamije iterambere.

Amakipe y’abagore yemewe nk’abanyamuryango ba FERWAFA, azahabwa miliyoni 5 Frw kuri buri imwe, atari abanyamuryango ahabwe miliyoni 4 Frw kuri buri imwe.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko miliyoni 15 Frw zizashyirwa mu mushinga wo gusubukura imikino mu marushanwa yose, miliyoni 2.5 Frw zihabwe Ishyirahamwe ry’Abatoza (AEFR) mu gihe iry’Abasifuzi (ARAF) rizahabwa miliyoni 2.5 Frw.

Ihuriro ry’Amarerero y’Umupira w’Amaguru (Ijabo ryawe Rwanda) ryagenewe miliyoni 2.5 Frw mu gihe abasifuzi n’abakomiseri bazagabana miliyoni 17 Frw.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko aya mafaranga azatangwa mu byiciro bibiri: Icya mbere kizahabwa amakipe yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2019/20 mu gihe icya kabiri kizahabwa azaba ari gukina umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Ibi bivuze ko mu gihe Gicumbi FC na Heroes FC zamanuka mu cyiciro cya kabiri, zizahabwa igice kingana n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere nyuma ahabwe ikindi kingana n’amakipe ari mu Cyiciro cya Kabiri.

Hemejwe ko aya mafaranga azahabwa amakipe, azakoreshwa mu kwishyura imishahara y’abakinnyi n’abatoza itarishyuwe no gushyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe na FERWAFA na Minisiteri ya Siporo muri ibi bihe bya Covid-19.

FERWAFA yatangaje ko ibijyanye n’ingengo y’imari y’ibihumbi 500$ igenewe umupira w’amaguru, bizatangwa mu minsi iri imbere.

Buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda yagenewe miliyoni 28 Frw mu nkunga yatanzwe na FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .