Bundesliga yashyizeho amabwiriza azagenderwaho shampiyona nisubukurwa mu kwezi gutaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mata 2020 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Budage, Bundesliga, bwashyizeho amabwiriza ashobora kugenderwaho, mu gihe byaba byemejwe ko iyi shampiyona iri mu zikundwa ku Isi isubukurwa ku wa 9 Gicurasi 2020 nk’uko biteganywa.

Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara azaba agenga imyitwarire y’abakinnyi mu kibuga cyangwa hanze yacyo, hagamijwe ko imikino ikomeza kandi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus akubahirizwa.

Mu gihe byaba byemewe, muri stade hazaba hemewe gusa abantu batarenga 300 barimo abapolisi bane gusa, abanyamakuru 10, abana 10 batora imipira yarenze ikibuga, abantu umunani bashinzwe gutunganya ikibuga n’abashinzwe umutekano 50.

Imyitozo

Biteganywa ko mbere y’imyitozo ya mbere, ikipe yose igomba gupimwa Coronavirus ndetse buri kipe igapimwa nibura inshuro ebyiri mu cyumweru kugeza shampiyona isojwe. Imwe muri izo nshuro bapimwa igomba kuba ari mbere y’umukino.

Mbere ya buri myitozo kandi, buri mukinnyi agomba kumenyesha umukozi ubishinzwe ko nta kimenyetso cya Coronavirus afite.

Uburyo bwo gukora imyitozo abantu bakoranaho kandi bugomba kugabanywa, ndetse inama zikabera mu byumba binini, kandi hagati y’umuntu n’undi hakabamo nibura metero ebyiri. Ntabwo bizaba byemewe gusangirira hamwe, buri muntu azajya ahabwa amafunguro atwara iwe.

Abakinnyi kandi bazashishikarizwa kujya bogera iwabo ndetse akaba ari naho bahindurira imyenda, kandi bakabyishyirira mu mashini zimesa.

Uburyo bwo kureba imikino

Mu gihe Bundesliga yaba isubukuwe ku wa 9 Gicurasi, hahita haba imikino yari iteganyijwe kuri uwo munsi, irimo umukino ukomeye wahita uhuza Leipzig iri ku mwanya wa gatatu na Borussia Dortmund iyiri imbere.

Ku munsi w’imikino, abakinnyi bazajya bagera ku kibuga mu modoka zitandukanye kugira ngo bahane intera hagati yabo, cyangwa bajye ku kibuga bambaye udupfukamunwa. Izo modoka kandi zigomba kubanza guterwa imiti mbere yo kwinjira ku kibuga. Ni igihe ariko ikipe yasuye indi.

Igihe ikipe yakiriye umukino ku kibuga cyayo, abakinnyi bazajya bemererwa kuhagera mu modoka zabo.

Icyo gihe bagomba gupimwa umuriro, ndetse buri cyumba abakinnyi bari bukoreshe kibanze guterwamo imiti kandi imiryango yacyo igume ifunguye.

Abakinnyi babanza mu kibuga n’abasimbura bazajya bambarira ahantu hatandukanye, banishyushye ukubiri. Igihe bari mu rwambariro kandi buri umwe agomba uba yasize intera ya metero ebyiri, hagati ye na mugenzi we.

Ibiribwa byabo bizajya biba byateguwe mbere, mu kunywa amazi buri mukinnyi akoreshe icupa rye ryihariye. Igihe abakinnyi baganira, bagomba guhana intera hagati yabo.

Abakinnyi ku ntebe z’abasimbura nabo bagomba kwicara ku ntebe zitandukanye, ndetse byaba ngombwa, bamwe bakanakoresha igice cya stade kitarimo abantu.

Ubuzima muri hotel

Mu gihe nk’ikipe yahitamo gukoresha hotel, abakinnyi bagomba kuzaba bafite umuryango bakoresha bonyine na ascenseur yabo kugira ngo birinde guhura n’abandi bantu, kandi bagasiga intera ya metero ebyiri hagati yabo.

Igihe umuntu ashatse nko kuzamuka mu nyubako yo hejuru, azajya akanda aho agiye akoresheje inkokora, kandi icyo gihe, ntabwo bazaba bemerewe gukoresha akabari ka hoteli, cyangwa ko hari umuntu ubazanira mu cyumba ibyo bakeneye.

Igihe bari muri hotel bagomba kwambara udupfukamunwa, kandi ntabwo bizaba byemewe gukora isuku muri hoteli igihe ikipe yahageze.

Amabwiriza yo mu rugo

Mu gihe abakinnyi bazaba bari mu rugo, bazaba basabwa kuguma mu rugo igihe cyose gishoboka, bakire abashyitsi bake cyane, ndetse birinde kujya mu kivunge cy’abantu, birinde gukoresha imodoka rusange z’abagenzi, kandi basige metero ebyiri hagati yabo n’abandi bantu.

Bashishikarizwa kwirinda gusomana cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye igihe bagaragaza ibimenyetso bya Coronavirus, gusangira nabo uburoso bw’amenyo, ibyo bihanaguza, ibyo bariraho, ibinyobwa cyangwa ibyo biyorosa.

Muri icyo gihe ariko ntabwo bizaba ari ngombwa kwambara udupfukamunwa n’amazuru, kereka igihe hari abantu babasuye mu rugo, cyangwa igihe bagiye guhura n’umuntu wanduye coronavirus.

Umunsi umukinnyi yanduye…

Mu gihe hagira umuntu wandura Coronavirus, ntabwo bizaba ari ngombwa ko ikipe yose ihita ishyirwa mu kato. Ahubwo umukinnyi azahita yishyira mu kato atandukane n’umuryango we n’abakinnyi bagenzi be mu gihe cy’iminsi 14 uhereye igihe yagaragarije ibimenyetso.

Umuganga w’ikipe azahita amenyeshwa, amakuru ahite agezwa ku buyobozi bwa shampiyona, ndetse amazina ntabwo agomba gutangazwa.

Uwo mukinnyi azasubira mu bikorwa rusange abiherewe uruhushya n’ikipe ye.

Ubwo iyi shampiyona yasubikwaga mu kwezi gushize, yari iyobowe na Bayern Munich n’amanota 55, igakurikirwa na Borussia Dortmund n’amanota 51, naho LB Leipzig ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 50 mu mikino 25 yari imaze gukinwa.

Shampiyona zitandukanye zirimo iy’u Bwongereza zitegereje kureba niba ibitekerezo bya Bundesliga bishoboka, nazo zikabigenderaho.

Kugeza ubu hari shampiyona zamaze guhindurwa imfabusa, nk’iy’u Buholandi byemejwe ko muri uyu mwaka nta gikombe cya shampiyona kizatangwa, nta kipe zizamanuka mu cyiciro cya kabiri cyangwa ngo zizamuke zinjire mu cya mbere.

Kugeza ubu mu Budage abamaze kwandura Coronavirus ni abantu ibihumbi 156, abamaze gupfa ni 5,877.

Bundesliga ishobora gusubukurwa ku wa 9 Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .