Bugesera FC yiseguye ku bakomerekeye mu muvundo wabaye ubwo yakiraga APR FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwiseguye ku bagiriye ibibazo bitandukanye mu myinjirize mibi yabaye ku mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona yaraye yakiriyemo APR FC, aho abafana binjiye mu muvundo bigatuma bamwe bahakomerekera.

Umukino wahuje APR FC na Bugesera FC warangiye Ikipe y’Ingabo itsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Manishimwe Djabel.

Ubwo IGIHE yageraga ku kibuga cya Bugesera cyubatse i Nyamata saa 14:25, umuryango umwe rukumbi winjiriragamo abafana wari ufunze nyamara hari abashinzwe umutekano n’abakozi ba Sosiyete ya Centika ishinzwe kwinjiza abantu ku kibuga.

Abanyamakuru bamaze iminota isaga 20 bahagaze inyuma y’urugi ndetse uko iminota yiyongeraga ni nako abantu benshi bageraga kuri iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi bitatu, baje kureba uyu mukino.

Ahagana saa 14:43 haje imodoka y’Imbangukiragutabara yagombaga kwifashishwa ku mukino (ni itegeko ko iba iri ku kibuga kugira ngo umukino ube), ariko ibura aho ica kuko umuryango wari ufunze kandi hari n’abantu benshi na bo bari bategereje kwinjira.

Abashinzwe umutekano batangiye gusunika abafana benshi bari hanze, babigiza inyuma kugira ngo bashakire inzira iyi modoka y’Imbangukiragutabara ariko biba iby’ubusa kuko bari benshi ndetse na bo batumva impamvu bahejejwe hanze.

Mu majwi menshi atandukanye, bamwe bibazaga impamvu bagiye gukererwa umukino kandi bishyuye amafaranga yabo, abandi bati ‘Sinzongera kugaruka ku kibuga kuko ibi sinabivamo.”

Bitewe n’uko hari hasigaye iminota itageze kuri 15 ngo umukino utangire kandi Umusifuzi adashobora kuwutangiza atabona Imbangukiragutabara ku kibuga, byabaye ngombwa ko hafungurwa umuryango kugira ngo imodoka yinjire.

Abafana benshi barimo aba APR FC na Bugesera FC binjiye mbere y’iyi modoka mu muvundo maze bamwe bagwa hasi bakandagirwa na bagenzi babo mu gihe abari bashinzwe kwinjiza abantu ku kibuga n’abashinzwe umutekano batangiye kubakubita kuko binjiye nta burenganzira ndetse baterekanye amatike baguze.

Hari abavunikiye muri uyu muvundo, abandi barakomereka barimo umwana ukiri muto wanyujijwe muri Stade avirirana, yihutanwa kwa muganga.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC binyuze ku Munyamabanga Mukuru wayo, Sam Karenzi, bwiseguye ku bagiriye ibibazo bitandukanye muri uyu muvundo, bwizeza ko bitazongera.

Yagize ati ”Turisegura ku byabaye byatumye abantu bamwe banabikomerekeramo barimo n’abanyamakuru! Nk’uko mubizi Stade yacu ntirarangira neza nubwo twemerewe gukoresha ibice bimwe na bimwe.”

“Byatumye hakoreshwa umuryango umwe, abantu n’imodoka kandi ari benshi mu gihe gito byatumye abapolisi bake kandi badafite ibikoresho bihagije bibagora guhangana n’akavuyo katewe n’ubwinshi bw’abafana.”

“Nkuko mubizi ni umukino wa mbere twakiriye ufite abantu benshi, twizera ko ubutaha bizakosoka, abana bakomeretse bakurikiranwe bahabwa ubuvuzi! Turizera ko bitazongera.”

Stade ya Bugesera ni imwe muri Stade nshya eshatu zubatswe mu turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare.

Yatashywe ku mugaragaro tariki ya 4 Nyakanga 2019, ariko imirimo yo kuyubaka igikomeza, aho kuri ubu imaze kwakira imikino ibiri y’amarushanwa uhereye ku wa Gatandatu ubwo Bugesera FC yahatsindiraga Heroes FC ibitego 2-0.

Abafana binjiye mu muvundo ku kibuga cya Bugesera FC kubera gutinda gufungura imiryango
Bamwe bahagiriye ibibazo bitandukanye byo gukomereka
Gufunga umuryango wakoreshwaga biri mu byatumye abafana biyongera hanze kandi amasaha y'umukino yari yegereje
Abafana binjiye mu muvundo baterekanye amatike
Hari abari bazanye abana bato
Abantu binjiririye hamwe n'ibinyabiziga birimo moto
Bamwe baguye hasi bakandagirwa na bagenzi babo

Amafoto: Uwihanganye Hardi & Mucyo Serge/ FunClub


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza