Bugesera FC nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana na Mbarushimana Abdou ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Nyuma y’uyu mukino iyi kipe yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, ni bwo Bugesera FC yerekanye Ndayiragije Etienne nk’umutoza mushya.
Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko impamvu bahinduye umutoza ari uko umusaruro wari mubi mu mikino iheruka.
Yongeyeho ko icyo bashingiyeho baha akazi Ndayiragije Etienne ari uko hari amakipe menshi yatoje ndetse akitwara neza.
Ati “Ni umutoza twashimye, twabonye ko CV ye ifatika. Twasinyanye amasezerano azarangiranira n’iyi Shampiyona ariko ashobora kongerwa mu gihe twabona ko umusaruro ari mwiza.”
Uyu mutoza ukomoka mu Burundi, yatoje amakipe arimo Ikipe y’Igihugu ya Tanzania, Azam FC, Vital’O FC na Kiyovu Sports.
Ndayiragije wavuzwe mu biganiro na Etoile de l’Est, yavuze ko impamvu yayiteye umugongo ari uko ibyo yaganiriye n’ubuyobozi bwa Bugesera FC yasanze bishobora kugerwaho.
Yagize ati "Iyo umutoza nka njye ari free [nta kipe] agirana ibiganiro n’amakipe menshi. Hari ayo utamenye. Impamvu nahisemo Bugesera ni uko hari ibyo naganiriye n’abayobozi kandi mbona bishoboka cyane.”
Nyuma y’iminota 13 ya Shampiyona imaze gukinwa, Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 11.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!