Bugesera FC yamaganye icyemezo cya Ferwafa cyo kwimura umukino ifitanye na Rayon Sports

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwamaganye icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), cyo guhindura amasaha y’umukino uzabahuza na Rayon Sports batamenyeshejwe impamvu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ikipe ya Bugesera FC yasohoye, yavuze ko yamaganye icyemecyo cya Ferwafa cyo kwimura amasaha y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waruteganyijwe kuba kuwa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 saa 15:00, ariko ukaba wimuriwe kuri iyo tariki saa 18:00.

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi, yabwiye IGIHE ko byari kuba byiza iyo babanza kumenyeshwa mbere yo gufata umwanzuro wo kwimura amasaha y’umukino kubera impamvu za Rayon Sports ngo zitanumvikana.

Ati “Ferwafa ntabwo ikina hakina amakipe, ni byiza rero ko nk’ikipe izakora urugendo ije gukina n’abafana bayo twakabaye duhabwa agaciro tukabiganiraho mbere yuko icyemezo gifatwa, aho kuriga ngo tubone ibaruwa ya Ferwafa ivuga gusa ngo umukino wimuwe ku bw’impamvu za Rayon zitumvikana, nyamara twebwe tutabizi.”

Karenzi akomeza avuga ko mu gihe Ferwafa itsimbaraye ku mwanzuro yafashe bo batiteguye guhangana, ngo icyo bakeneye bo ni ukumenyeshwa impamvu umukino wimuwe basanga zitumvikana, umukino ugasubira ku masaha warutenganyijwe kuberaho.

Ati “Ntabwo dufite gahunda yo guhangana icyo twifuza ni uko dusobanurirwa impamvu ibyo byabaye hanyuma tukabiganiraho, twasanga byumvikana tukabyumva ariko byaba bitumvikana umukino ukaguma ku masaha waruteganyijwe kuberaho dufite ku ngengabihe ya shampiyona.”

Mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa Rayon Sports, Bugesera FC ifite umukino wa gicuti uzabahuza n’ikipe ya APR FC, umukino uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019, kuva saa 15:30 kuri stade ya Bugesera.

Ikipe ya Bugesera FC yabanje mu kibuga ku mukino wayihuje na APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza