00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo kwakira Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 May 2025 saa 02:20
Yasuwe :

Bugesera FC yahagaritse Umutoza w’Abanyezamu, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, n’uwongerera abakinnyi imbaraga, Peter Otema, mbere yo kwakira Rayon Sports ku wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade ya Bugesera.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko aba bombi bahagaritswe ndetse banakurwa mu mwiherero w’ikipe, kubera kwikanga ko Rayon Sports yazabanyuramo iyi kipe igatsindwa.

Ibi byabaye nyuma y’aho Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kuzatoranya ubushishozi abasifuzi bazahabwa kuyobora umukino, bityo isaba abari mpuzamahanga bafite uburambe.

Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, ufite ijambo ku ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n’amakipe arwana no kutamanuka.

Rayon Sports iri guhatanira Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019, mu gihe Bugesera FC itarizera kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere.

Gikundiro iri ku mwanya wa mbere n’amanota 59, irusha inota APR FC ya kabiri, mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31.

Umutoza w'Abanyezamu, Ndayishimiye Eric 'Bakame' waketsweho kunyurwaho na Rayon Sports yahagaritswe
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Bugesera FC yahagaritswe
Bugesera FC ikomeje kwitegura kwakira Rayon Sports ku wa Gatandatu
Rayon Sports yasabye FERWAFA abasifuzi mpuzamahanga, ku mukino uzayihuza na Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .