Bugesera FC yakemuye ibyayo, Nihoreho asigara yishyuza Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Bugesera FC yamaze kwishyura rutahizamu Nihoreho Arsène nyuma y’uko Rayon Sports yari yagaragaje ko ishobora kumwisubiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Rayon Sports yandikiye Bugesera FC iyimenyesha ko ishobora gusubirana rutahizamu Nihoreho Arsène yayitije kuko itubahirije ibyo bumvikanye byo guha uyu mukinnyi miliyoni 1 Frw yo kumufasha gutangira akazi.

Aganira na IGIHE, Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, yavuze ko ikibazo cy’uyu mukinnyi cyamaze gukemuka ndetse babimenyesheje Rayon Sports.

Ati “Twasubije, twamwishyuye, nta kibazo dufitanye na yo rwose.”

Nihoreho Arsène yemereye IGIHE ko yamaze kubona amafaranga ya Bugesera FC, hasigaye ayo Rayon Sports itararangije kumwishyura ubwo yamuguraga muri Kamena.

Ati “Yego bamaze kumpa amafaranga. Nta kibazo cyari gihari uretse gutinda kuyampa. Hasigaye Rayon Sports kuko hari miliyoni 2 Frw izampa.”

Nihoreho Arsène wakiniraga Olympic Star, aho yatsinze ibitego 17 muri Shampiyona y’u Burundi mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yasinyiye Rayon Sports muri Kamena, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Yatijwe nyuma y’uko Rayon Sports ifite abandi banyamahanga barimo Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe, Umunye-Congo Manace Mutatu, Umunya-Côte d’Ivoire Drissa Dagnogo, Umunya-Mali Oumar Sidibé n’Umunya-Nigeria Sunday Jimoh.

Bugesera FC yasubije Rayon Sports ko yamaze kwishyura Nihoreho Arsène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .