Brésil yatsinzwe imikino itanu muri 14 imaze gukinwa, iri ku mwanya wa kane mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 muri Amerika y’Amajyepfo.
Dorival w’imyaka 62 watoje amakipe atandukanye muri Brésil, yatozaga ikipe y’igihugu guhera muri Mutarama 2024.
Umukino we wa mbere wari uwa gicuti yatsinzemo u Bwongereza igitego 1-0 kuri Stade Wembley muri Werurwe 2024, akurikizaho gutsinda imikino irindwi, kunganya indi itandatu no gutsindwa inshuro eshatu mu mikino 16 yatoje.
Dorival utarakiniye igihugu cye, yafashije Flamengo kwegukana Copa Libertadores mu 2022, ari na cyo gikombe gikomeye yegukanye nk’umutoza.
Itangazamakuru ryo muri Brésil rivuga ko Umunya-Portugal, Jorge Jesus, utoza Al-Hilal muri Arabie Saoudite ari we ushobora kumusimbura.
Brésil yari yashatse guha akazi Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, mbere yo gufata Dorival, ariko ntiyabigeraho.
Ku wa Kane, ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko Brésil ishaka kongera kwegera Ancelotti ikamuha akazi, ku buryo yatangira kuyitoza mu Gikombe cy’Isi cya 2026.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!