Pelé ufatwa nk’umwami w’umupira w’amaguru ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 82 aguye mu bitaro bya Israelita Albert Einstein i São Paulo, azize kanseri yafashe bimwe mu bice byo mu rwungano ngogozi.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera bwa nyuma uyu munyabigwi uzaba kuwa mbere tariki 2 Mutarama 2023, umunsi umwe mbere yo gushyingurwa ku wa 3 Mutarama 2023.
Uzabera kuri stade Urbano Caldeira ya Santos FC, ikipe Pelé yakiniye igihe kinini (1956-1974) ari naho yakoreye amateka menshi amugira Umwami wa Ruhago ku Isi.
Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mupira w’amaguru kuko yisangije agahigo ko kuba ari we rukumbi wegukanye ibikombe by’Isi bitatu (1958, 1962 na 1970).
Uyu mugabo kandi afite agahigo ko gutsinda ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye mu myaka 21, birimo ibitego 77 yatsindiye igihugu cye mu mikino 92 yagikiniye.
Mu 2000, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryamugize umukinnyi w’ikinyejana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!