00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bonnie Mugabe wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yasezeye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kanama 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Uwari ukuriye Ishami ry’Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yasezeye kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2020, nibwo Mugabe Bonnie yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA asezera ku mpamvu ze bwite nk’uko IGIHE yabyemerewe n’Umunyamabanga Mukuru, Uwayezu François Régis.

Ati “Nibyo, ibaruwa yayiduhaye ivuga ko agiye guhagarika inshingano yari afite kubera impamvu ze bwite.”

Abajijwe ikigiye gukurikiraho, Uwayezu François Régis yavuze ko hagiye gushakwa uzasimbura Mugabe mu nshingano yakoraga muri FERWAFA.

Ati “Igikurikiraho ni uko umwanya w’umurimo muri FERWAFA ugomba kuba ufite abawurimo, iyo adahari icyumvikana ni uko hagira undi uwushyirwamo.”

Bonnie Mugabe yari amaze imyaka irindwi akora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, aho yatangiye ashinzwe Itangazamakuru.

Mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa inshingano zinyuranye zirimo kuba Umuvugizi wa FERWAFA, abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF.

Bonnie Mugabe yasezeye nyuma y’ukwezi kumwe asoje amasomo ajyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Mu gihe gisaga umwaka umwe n’igice yari amaze mu ishami rishinzwe amarushanwa, hagaragaye kubahirizwa kw’ingengabihe y’imikino uko yari yarateguwe.

Bonnie Mugabe wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yasezeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .