Bolton Wanderers yabaye ikipe ikomeye mu Bwongereza ishobora guseswa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Bolton Wanderers yigeze gukomera mu Bwongereza mu myaka yashize, ishobora guseswa bitewe n’ikibazo cy’amikoro gikomeje kuyivugwamo.

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rukuru rwo mu Mujyi wa Londres rwanzuye ko abayobozi b’iyi kipe bahabwa ibyumweru bibiri byo kuba bakemuye ikibazo cy’akayabo ka miliyoni 1.2 z’amapawundi (£1.2m) y’imisoro batishyuye bitaba ibyo ikaba yaseswa, umwanzuro ushobora gufatwa tariki ya 3 Mata.

Iyi kipe kugeza ubu iri ku isoko, aho nyirayo Ken Anderson hari uwo ashaka kuyigurisha, bamaze kumvikana akabishyurira imyenda yose byatumye Urukiko rwigiza inyuma gufata imyanzuro ho ibyumweru bibiri.

Muri iyi minsi 14, basabwe kuba bamaze gukemura iby’ugomba gufata ikipe, bakanishyura imyenda yose bafite kugira ngo hirindwe ko yaseswa ikanakurwaho amanota muri shampiyona.

Urubanza rwo kuri uyu wa Gatatu rwabereye mu Mujyi wa Londres rwari urwa gatandatu Bolton Wanderers igiyemo mu gihe cy’amezi 16 gusa, iryozwa imisoro itishyuye.

Mu 2016, iyi kipe yirwanyeho yirinda guseswa ubwo yishyuraga miliyoni 2.2 z’amapawundi (£2.2) ubwo yahitaga ifatwa na Dean Holdsworth na Anderson ariko kugeza ubu uyu Anderson ufite 95% by’imigabane ntashoboye kuyirengera mu mafaranga ikeneye ndetse yavuze ko ari gukora ibishoboka byose ngo ayigurishe.

Abakinnyi n’abandi bakozi bayo babonye imishahara yabo y’ukwezi gushize bitinze ndetse n’umukino bahuyemo na Millwall tariki ya 9 Werurwe, bahawe uburenganzira bwo kuwakira habura iminsi itatu kubera ikibazo cy’abashinzwe umutekano bari badahagije.

Bolton ntabwo iri mu bihe byiza dore ko ishobora kumanuka mu cyiciro cya gatatu. Iri ku manya wa 23 mu cyiciro cya kabiri, aho ibura amanota umunani kugira ngo ijye mu makipe atamanuka mu gihe hasigaye imikino umunani gusa shampiyona ikarangira.

Bolton Wanderers yegukanye ibikombe bine bya FA Cup ( 1923, 1926, 1929, 1958) yakinnyemo ibihangange muri ruhago ya Afurika birimo umunya-Nigeria Jay-Jay Okocha; Umunya- Sénégal, El Hadji Diouf n’abandi barimo Fabrice Muamba na Gary Cahill ukinira Chelsea.

Stade y'iyi kipe yitwa Macron
Bolton iri mu makipe ashobora kujya mu cyiciro cya gatatu kuko adahagaze neza mu gihe shampiyona iri hafi kurangira
Umunya-Nigeria Jay-Jay Okocha ni umwe mu bakinnyi banditse amateka akomeye muri iyi kipe igikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza