Bizimana Yannick yongeye gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rufatanyije n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya ‘March’ Generation’ bahembye rutahizamu Bizimana Yannick nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Ukuboza 2019.

Iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi ba Rayon Sports buri kwezi cyatangijwe n’itsinda ry’abafana rya ‘March Generation’ giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2020, nibwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu Ukuboza 2019, igikorwa cyabereye ku kabari ka Blue Empire i Nyamirambo, cyitabirwa n’abakinnyi bose b’iyi kipe bari bavuye mu myitozo.

Igihembo, ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu, umupira wo gukina na écouteurs za Skol ni byo byahawe uyu mukinnyi ukina asatira izamu, Bizimana Yannick, wagize amajwi 834 muri 1442 by’abatoye, ahigitse bagenzi be barimo Rutanga Eric na Oumar Sidibé.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Bizimana Yannick yavuze ko bimushimishije cyane, anashimira bagenzi be bamufashije kubigeraho.

Ati ”Mbere na mbere ndashimira Imana ikomeje kumfasha kugera aha, ndashimira kandi n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije, abatoza n’abafana bakomeje kudushyigikira.’’

Bizimana Yannick yahawe iki gihembo nyuma yo gufasha Rayon Sports kubona amatatu ku mikino yahuyemo na Heroes FC na Mukura Victory Sports.

Iki gihembo ni icya gatatu gitanzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho igiheruka cy’Ugushyingo n’ubundi cyahawe Bizimana Yannick mu gihe icy’Ukwakira cyatwawe na Nizeyimana Mirafa.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza kwitwara neza kuko aribyo bikomeza guha amahirwe ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose.

Uko ahatangiwe igihembo hari hateguye
Bizimana Yannick waherukaga kwegukana iki gihembo, ni we wongeye kugirirwa icyizere n'abafana
Abafana ba Rayon Sports bo mu itsinda rya March' Generation bari bitabiriye iki gikorwa
Abakinnyi ba Rayon Sports na bo bashyigikiye mugenzi wabo wari butorwe
Bizimana Yannick yongeye gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports
Bizimana Yannick yashimiye bagenzi be bafatanyije, akaba yongeye kubona iki gihembo

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza