Ibihugu byombi bizahurira mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mexique na Canada mu 2026.
Bizimana Djihad yabonye ikarita ya kabiri ubwo yari akiniye nabi rutahizamu wa Nigeria, Victor Osimhen, mu ntangiriro z’igice cya kabiri ubwo Amavubi yatsindwaga na Super Eagles ibitego 2-0.
Ikarita y’umuhondo yahawe n’umusifuzi w’Umunya-Maroc, Jayed Jalal, yabaye iya kabiri kuri Kapiteni w’Amavubi waherukaga kubona indi ubwo u Rwanda rwatsindiraga Lesotho igitego 1-0 muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2024.
Kubura uyu mukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu ni amakuru mabi ku mutoza Adel Amrouche ugomba gushakira umusimbura we mu bandi bakinnyi bo hagati afite mu mwiherero.
Bizimana Djihad yitabajwe mu mikino yose Amavubi amaze gukina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse n’iyo u Rwanda rwakinnye mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
U Rwanda ruzakina na Lesotho rusabwa gutsinda kugira ngo rusatire Afurika y’Epfo na Bénin byarugiye imbere muri iki cyumweru.
Kuri ubu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 10, igarukirwa na Bénin ifite amanota umunani, mu gihe Amavubi afite amanota arindwi imbere ya Nigeria ifite atandatu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!