00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizagenda bite ku bari baguze amatike ya ‘Rayon Day’ muri Stade Amahoro?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 July 2024 saa 06:27
Yasuwe :

Nyuma y’uko ibirori bya Rayon Sports izizihiza umunsi wayo ku wa 3 Kanama 2024 bikuwe kuri Stade Amahoro, iyi kipe yashatse uburyo ihuza ibiciro byari byatangajwe n’ibijyanye na Kigali Pelé Stadium iki gikorwa cyimuriweho.

Ku wa 22 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko “Umunsi w’Igikundiro uzabera kuri Stade Amahoro”, ashimangira ko ari wo mwanya wo kugira ngo abafana b’iyi kipe n’abakunzi b’umupira w’amaguru buzure iyi stade yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, imaze igihe gito itashywe nyuma yo kwagurwa.

Kuva icyo gihe, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abakunzi bayo kuzitabira uwo munsi aho herekanwa abakinnyi ikipe izakoresha na nimero bazambara, abatoza, umukino wa guciti n’ikipe ivuye hanze y’u Rwanda n’ibindi.

Nyuma yo gutangaza ibiciro byo kuri uwo munsi uzabaho umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Azam FC yo muri Tanzani, hari benshi batangiye kugura amatike dore ko kuyagura mbere byatumaga hari abagura aya 3000 Frw yari kuba aya 5000 Frw, cyangwa ay’ibihumbi 30 Frw yari kugura ibihumbi 50 Frw mu minsi itatu ya nyuma.

Ku wa 26 Nyakanga, Minisiteri ya Siporo yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irimenyesha ko ikibuga yatiriye Rayon Sports kitazaboneka.

Ati “Dushingiye ku ibaruwa yanyu No 11219/FERWAFA/2024 mwatwandikiye mutirira Ikipe ya Rayon Sports FC ikibuga cya Stade Amahoro ku itariki ya 3 Kanama 2024 kuva saa Sita z’amanywa kugeza saa Moya z’umugoroba, kugira ngo kizakoreshwe mu bikorwa bya Rayon Sports Day birimo n’umukino bateganya gukina; mbandikiye mbamenyesha ko hari indi mirimo izakorerwa kuri stade mukaba musabwa ko umukino washyirwa nyuma ya taliki 12 z’ukwezi kwa Kanama.”

Yasabye impande zombi [FERWAFA na Rayon Sports] kuzakorana n’umukozi wayo ushinzwe ibikorwa remezo, Mashami Protogène, mu guhitamo indi tariki.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko “kubera impamvu zitaduturutseho, Rayon Day ntikibereye kuri Stade Amahoro.”

Kuba iyi kipe yari yaramaze kumvikana na Azam FC kuri buri kimwe, ndetse Abanya-Tanzania bakaba bari baramaze gutegura urugendo rwabo ruva muri Maroc aho bamaze iminsi bitoreza, byatumye ihitamo kurekera igikorwa cyayo ku wa 3 Kanama, ikimurira kuri Kigali Pelé Stadium.

Impinduka za stade zatumye habaho n’ihinduka ry’ibiciro aho bidahura n’ibyari byatangajwe mbere, ku buryo hari abibajije uko bizagenda kuko bafite amatike ya 3000 Frw kandi kuri Kigali Pelé Stadidum, uzinjira yishyuye make ari uwaguze itike ya 5000 Frw.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben, yabwiye IGIHE ko bitewe n’impinduka zabaye zitabaturutseho, hari uburyo bagerageje guhuza ibiciro by’amatike yari yashyizwe ku isoko n’ay’aho iki gikorwa cyo ku wa 3 Kanama 2024 cyimuriwe.

Ati “Uwari waguze itike ya 3000 Frw azinjirira aha 5000 Frw, uwari waguze iya 10.000 Frw azinjirira aha 10.000 Frw. Uwari waguze itike ya 30.000 Frw azinjirira aha 20.000 Frw naho uwari waguze itike ya 100.000 Frw azinjirira ah’ibihumbi 50 Frw.”

Biteganyijwe ko mbere y’umukino wa Rayon Sports na Azam FC, hazakina Rayon Sports y’Abagore n’ikipe yatwaye Shampiyona ya Uganda, Kawempe Muslim FC Women.

Rayon Day yari kubera kuri Stade Amahoro, yimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium
Rayon Sports izakina na Azam FC ku Munsi w'Igikundiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .