00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite muri shampiyona z’i Burayi mu mupira w’amaguru?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 August 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, shampiyona zarakomeje mu mupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi ku munsi wazo wa Kane. Liverpool yisubije icyubahiro, Manchester City isubira mu murongo wayo naho Bayern München na PSG ziratungurwa.

Ku wa Gatandatu tariki 27 na 28 Kanama 2022 muri shampiyona y’u Bwongereza na Ligue 1 mu Bufaransa hakinwaga umunsi wa Kane.

Amakipe amwe yagaragaje gutsinda umuba w’ibitego, andi aragayika bikomeye. Kuri uyu munsi gusa mu Bwongereza habonetse ibitego bisaga 30 mu mikino yose.

Muri byo harimo icyenda ikipe ya Liverpool yatsindiye ku kibuga cyayo ‘Anfield’ AFC Bournemouth ku busa.

Muri ibyo bitego 9-0, byatsinzwe na Luis Diaz watsinze bibiri, Roberto Firmino nawe bibiri, Harvey Eliot atsinda kimwe, Trent Alexander atsinda kimwe, Chris Mepham kimwe, Fabio Carvalho atsinda kimwe na Virgil Van Dijk na we yatsinze kimwe.

Uko yatsindaga ibi bitego byose Mugenzi wayo Manchester City yarimo iva inyuma itsinda Crystal Palace ibitego 4-2.

Palace ntabwo ibihe yagiriye ku kibuga cya Man City yabyibagirwa kuko yasoje igice cya mbere ifite ibitego bibiri ku busa. Abasore ba Pep Gualdiola bava inyuma barabyishyura banarenzaho ibindi bibiri, babifashijwe na kabuhariwe Erling Braut Haaland wari umeze neza.

Chelsea yari yabonye ikarita itukura mu minota ya mbere, yatsinze Leicester City ibitego 2-0, byatsinzwe n’umusore mushya Raheem Sterling ndetse na Marc Cucurella na we mushya wari uhagaze neza mu bwugarizi.

Arsenal yo yakinaga na Fulham, iva inyuma yishyura igitego yari yabanje gutsindwa, irenzaho n’ikindi.

Mu Budage ntabwo Bayern München byayoroheye kuko yakinnye na Borussia Monchengladbach yari ifite umuzamu uhagaze bwuma.

Mu gice cya mbere Monchengladbach yabonye igitego, isoza igice cya mbere iyoboye umukino. Byasabye kugera ku munota wa 83 kugira ngo bishyure igitego cyo kunganya.

Umunyezamu Yann Sommer wa Borussia Monchengladbach yabyitwayemo neza kuko mu mipira 20 yose yoherejwe mu izamu rye yabashije gukuramo imipira 19 yose. Nyuma yo kubangamira Bayern, umukino warangiye ari igitego 1-1.

Ku Cyumweru tariki 28 Kanama kandi imikino yarakomeje. Mu Bufaransa ikipe ya Paris Saint-Germain yabuze amahirwe yo gutsinda umukino kuko yanganyije na Nantes igitego 1-1.

PSG yasoje igice cya mbere itsinzwe igitego kimwe. Igitego cyo kwishyura cyayo cyatsinzwe na Neymar kuri penaliti nyuma yo gutakaza uburyo bukomeye Kylian Mbappé atabyaje umusaruro.

Kuri uyu munsi kandi Celtic yabonye ibyari byabereye Anfield maze isanga Dundee United iwayo iyitsindirayo ibitego 0-9.

Izi mpera z’icyumweru kandi zisize muri Espagne ikipe ya Real Madrid itsinze Espanyol de Barcelona ibitego 1-3. Ntabwo yatsinze yonyine kuko mukeba wayo FC Barcelona yihanije Real Valladolid ibifashijwemo na rutahizamu mushya lewandowski itsinda ibitego 4-0.

Mu Butaliyani ho ntabwo byari bimeze neza kuko ikipe ya Inter Milan yatsinzwe na Lazio ibitego 3-1. Ikipe ya Juventus nayo yananiwe kwikura mu nzara za José Mourinho, banganya na Roma 1-1.

Kuri uyu wa Mbere hari hateganyijwe imikino isigaye muri Espagne. Ikipe ya Cadiz irakira Athletic Bilbao saa mbili z’ijoro na Valencia na Atletico Madrid saa yine z’ijoro.
Imikino muri shampiyona zikomeye i Burayi irakomeza kuba muri iki cyumweru, haba mu Bwongereza, mu Bufaransa ndetse n’ahandi.

Umunyezamu Yann Sommer wa Borussia Monchengladbach yakuyemo imipira 19 ya Bayern yabazwe
Erling Halland yafashije Man City kwishyura Crystal Palace
Liverpool biyoroheye yatsinze AFC Bournemouth ibitego 9-0
Raheem Sterling akomeje kwerekana itandukaniro muri Chelsea
Rutahizamu mushya Lewandowski yafashije FC Barcelona gutsinda ibitego 4-0 Real Valladolid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .