Bite bya Hoteli ya FERWAFA yadindiye ikaba imaze guhombya asaga miliyari 1Frw?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2020 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Kuva hatangiye kubakwa hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye muri Kanama 2015, yagombaga kurangira mu mpera za 2016, ariko kugeza uyu munsi imirimo yo kuyubaka yarahagaze ndetse ntibizwi igihe izasubukurirwa.

Iyi hoteli FERWAFA yatewemo inkunga na Leta y’u Rwanda yayihaye ubutaka bwo kubakaho i Remera mu Kagari ka Rukiri II, yari yitezweho byinshi ndetse iri mu bikorwa bizaba biherereye ahazubakwa igicumbi cya siporo i Remera.

Umushinga wari witezweho kubyarira inyungu FERWAFA

Umushinga wo kubaka hoteli cyari igitekerezo cy’ingoma ya FERWAFA yari iyobowe na Nzamwita Vincent De Gaulle hagati ya 2014 na 2018, aho binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, buri shyirahamwe ryatangaga umushinga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryariteramo inkunga.

FERWAFA yasabye gufashwa kubaka hoteli y’inyenyeri enye, yari kuba ifite ibyumba 88 ndetse ikaba yari yitezweho kuzungukira iri shyirahamwe, bikanagabanyiriza Leta umutwaro wo kwishyura amafaranga menshi mu zindi hoteli zifashishwa n’amakipe y’Igihugu mu mwiherero.

Yari kuba kandi inzira yo kwinjiriza Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru amafaranga menshi, kuko yari gukoreshwa mu bucuruzi butandukanye.

Hoteli ya FERWAFA yabanje gufungisha bamwe mu bayobozi b’iri shyirahamwe

Hoteli ya FERWAFA yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, ariko bigeze muri Gashyantare 2016, imirimo ihagarikwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko abayubaka nta burenganzira babifitiye.

Guhera muri Kamena 2016, Mulindahabi Jean Olivier wari Umunyamabanga wa Ferwafa , Nzamwita Vincent De Gaulle wayiyoboraga na Eng. Adolphe Muhirwa wari uhagararariye Light Construction and Consultancy Engineers Ltd yari ishinzwe kugenzura ibitabo bikubiyemo ubusabe bw’abifuza kubaka Hoteli ya FERWAFA, bose bashinjwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko, ryahawe sosiyete ya Experts Company Limited ya Gatabazi Protais, byarangiye akatiwe gufungwa imyaka itatu.

Mu iburanisha, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko Me Mulindahabi yagize uruhare mu gutanga isoko ariha Expert Co kandi yaratse amafaranga menshi bikarangira ahombeje Ferwafa arenga miliyoni 260Frw, mu gihe rwahamije Eng. Adolphe Muhirwa kuba icyitso muri uyu mugambi.

Aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, ariko byemezwa ko batakoze icyaha cyo gutonesha uwatsindiye isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle, yaregwaga gusinya amasezerano yo guha isoko Experts Co, ariko atagize uruhare mu kubaha isoko, kuko atari mu bagize akanama k’amasoko.

Urukiko rwasanze Nzamwita Vincent De Gaulle nta cyaha yakoze, kuko yashyize umukono ku masezerano atateguye, yari yateguwe na Me Mulindahabi Kabahizi Olivier.

Ir Adolphe Muhirwa wafatwaga nk’icyitso muri uru rubanza, wakoze isuzumabumenyi ku bapiganwaga, urukiko rwamuhanishije gufungwa amezi atandatu, kimwe na Mulindahabi Olivier Kabahizi.

Nyuma yo kujurira, mu Ukwakira 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasuzumye ubuhamya bwatanzwe n’impande zombi, rusanga Me Mulindahabi Olivier, Eng. Muhirwa Adoplhe ari abere kuko ubushinjacyaha butagaragaje uruhare rwabo mu mitangire y’isoko byongeye kandi bakaba batari mu kanama gatanga isoko.

Kuri Nzamwita Vincent De Gaulle umucamanza yavuze ko na we agomba kuguma kuba umwere kuko ubushinjacyaha bwamureze gusinya ku masezerano atanga isoko nta bubasha abifitiye nyamara mu gusuzuma ibi, urukiko rwarasanze ari we ufite ubwo bubasha.

Abatangiye kubaka hoteli nyuma barayambuwe

Iyi hoteli yagombaga kubakwa mu byiciro bine, aho ku ikubitiro hari kubanza kubakwa igice kigizwe n’ibyumba 40, FIFA ikaba yari yemeye gutanga miliyari 2 Frw mu agera hafi kuri miliyari 4 Frw byari gutwara.

Imirimo yo kubaka Hoteli ya FERWAFA yatangiye muri Kanama 2015 ikorwa na sosiyete ya EXPERTS-CO, ariko iza gukomwa mu nkokora n’uko muri Gashyantare 2016, hagaragajwe ko hashobora kuba harabayemo amakosa mu mitangire y’isoko kuri sosiyete yagombaga kuyubaka.

Byabaye ngombwa ko muri Nyakanga uwo mwaka, hashyirwa ku isoko gupiganira gukomeza kubaka iyi hoteli.

Mu ugushyingo 2016, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA byasinyanye amasezerano na sosiyete y’Abashinwa, China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd) kugira ngo ibe ariyo izakomeza gukora iyo mirimo.

Nyuma y’ukwezi kumwe, China Civil Engineering Construction Company yatangiye imirimo, yiyemeza kuba yujuje iyi hoteli mu gihe cy’amezi 18, yagombaga kurangirana na Gicurasi 2018.

Muri Gashyantare 2017 ubwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yazaga mu Rwanda, yasuye aho kubaka iyi hoteli igeze ndetse ashyiraho ibuye ry’ifatizo.

FIFA na FRMF ni zo zari gutanga amafaranga yuzuza hoteli

Iyi hoteli byari biteganyjwe ko izuzura itwaye hafi miliyari 4 Frw (miliyari 3.85 Frw), aho 65% byari kuba ari amafaranga yatanzwe na FIFA mu gihe andi mafaranga yagombaga kuva mu nguzanyo cyangwa inkunga FERWAFA yari guhabwa n’andi mabanki y’imbere mu gihugu.

Muri Nyakanga 2017, nyuma y’inama idasanzwe ya CAF yabereye i Rabat muri Maroc, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa, yasinyanye amasezerano na Nzamwita De Gaulle wayoboraga FERWAFA, yo gufasha mu kubaka iyi hoteli.

Maroc yari yemereye u Rwanda ko ruzahabwa miliyoni 2.25$ yagenerwaga na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward, agahita ajya mu bikorwa byo kubaka hoteli ya FERWAFA.

Kugeza icyo gihe, kubaka hoteli byasaga n’ibishoboka cyane kuko FIFA yagombaga gutanga 65% naho Maroc igatanga 35%.

Ubwo De Gaulle yavaga ku buyobozi, ibyari bimaze kugerwaho byahagarariye aho

Kuva Nzamwita De Gaulle atorewe kuyobora FERWAFA mu 2014, u Rwanda na Maroc byagiye bikina imikino ya gicuti itandukanye.

Iki gihugu cyari cyemeye kuzajya gihugura abatoza batanu b’Abanyarwanda ku mwaka no kuvura abakinnyi batanu b’Abanyarwanda ku mwaka.

Maroc yari yemereye FERWAFA kandi kuyifasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bana, igatanga ibikoresho mu gihe hari n’ibibuga byari kubakwa mu Rwanda (i Gicumbi, Rusizi na Nyamagabe) ndetse ikanatera inkunga umushinga wa FERWAFA wo kubaka hoteli y’inyenyeri enye.

Mbere y’imyaka ibiri ishize, FRMF yari ifitanye umubano wihariye na FERWAFA ndetse abakozi bayo bazaga mu Rwanda kenshi mu nama n’ibikorwa bigamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.

Kuva Nzamwita Vincent De Gaulle wayoboraga FERWAFA avuye ku buyobozi muri Werurwe 2018, uyu mubano wabaye nk’ujemo agatotsi, iyi mishinga yose yari hagati y’impande zombi itangira kugenda biguru ntege ndetse indi irahagarara.

Kuva muri izo ntangiriro za 2018, hoteli ya FERWAFA yari imaze kubakwa kugeza ku kigero cya 53%, ndetse hari hategerejwe amafaranga ya Maroc yari kuyifasha kugera kuri 75%, FIFA ikabona uburekura ikindi gice cy’amafaranga afasha gusoza imirimo yose.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Maroc yamaze kuva burundu muri uyu mushinga kuko ibyari byumvikanyweho hagati hagati ya Nzamwita na Fouzi Lejaa “byari uguhuza kw’aba perezida bombi, urumva umwe avaho undi ntiyateye intambwe yo kuyasaba.”

Iyi hoteli imaze guhombya FERWAFA asaga miliyari 1 Frw

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryamaze igihe ritarafata icyemezo kuri hoteli yaryo ku bijyanye n’icyakorwa kugira ngo yuzure.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu myaka ibiri ishize, Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène, yavuze ko hatazwi ikizakorwa kuri ya hoteli.

Ati “Dusigaye dutekereza icyo twahitamo hagati yo kuyikomeza no kutayikomeza. Amafaranga twari twaremerewe na Maroc yo kuyubaka, yarifashe, yatubwiye ko izatangira kubitekerezaho muri Nzeri, naho FIFA yo ivuga ko mu gihe twaba tutarubaka nibura kugera kuri 75% nta mafaranga yaduha kandi ntidushobora gufata ideni kuko hashobora kuzagurishwa ibintu birimo amafaranga ya FIFA kandi ibyo ntibibaho. Ni ikibazo kitoroshye.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo Rtd Brig Gen Sekamana yatangiraga kuyobora FERWAFA, atumvaga neza uyu mushinga wo kubaka hoteli, asaba ko wakurwaho ahubwo ikaba yahindurwamo ikigo cy’imyitozo.

Binyuze mu nama y’Inteko Rusange, “Abanyamuryango bamubwiye ko bidashoboka ahubwo ubuyobozi bwa FERWAFA bugomba gukora ibishoboka byaba ngombwa hagafatwa inguzanyo, ikuzura cyangwa bwaba butabishoboye bukavaho. “

Mu mwaka ushize, abanyamuryango ba FERWAFA babwiwe ko yari imaze guhomba hafi kuri miliyari 1 Frw yagombaga kwishyurwa sosiyete y’Abashinwa yubaka hoteli kubera imirimo yahagaze mu gihe yo yakomeje kubara inyungu.

Uretse ayo mafaranga yishyuwe Abashinwa bakemera guhagarika kubara, IGIHE yamenye ko kandi na sosiyete yari ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’inyigo ya hoteli, hari amafaranga yishyuzaga, yose ahamwe akaba miliyari 1.15 Frw iri shyirahamwe ryahombye muri uyu mushinga.

Hoteli ishobora kongera kubakwa mu gihe cya vuba

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yemeje ko imirimo yo kubaka hoteli izasubukurwa mu gihe cya vuba, mu gihe yirinze kuvuga ku mubare w’amafaranga yaba imaze guhombya iri shyirahamwe.

Ati “Kugeza ubu FERWAFA iri mu biganiro na FIFA ndetse biri mu nzira nziza, ku buryo kubaka hoteli bizakomeza mu gihe vuba. Ikindi ni uko ibimaze gukorwa kuri hoteli byose byishyuwe.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène yahuye na Fouzi Lejaa uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), bombi bagirana ibiganiro byibanze ku kuzahura umubano wari usanzwe hagati y’amashyirahamwe yombi.

Imirimo yo kubaka ishobora gutangira vuba nyuma yo gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, kuko nyuma y’inyigo nshya yakozwe, FIFA yemeye ko izatanga amafaranga yose asabwa kugira ngo hoteli yuzure.

Sosiyete ya China Civil Engineering Construction Company (CCECC Rwanda Ltd) yari yiyemeje kuzuza Hoteli ya FERWAFA mu gihe cy'amezi 18 uhereye mu Ukuboza 2016
Imirimo yo kubaka hoteli ya FERWAFA yahagaze itarangiye
Leta y'u Rwanda yahaye FERWAFA ubutaka bwo kubakamo hoteli i Remera mu kibanza 804 kiri mu Kagari ka Rukiri II
FERWAFA imaze guhomba agera kuri miliyoni 1.15 Frw ahanini kubera guhagarara kw'imirimo yo kubaka iyi hoteli
Ku ruhande rw'ahubakwa hameze ibyatsi kubera ko hadaheruka gukorerwa
MU gihe izaba yuzuye, Hoteli ya FERWAFA izaba fite ibyumba bigera kuri 88, ishobora kwakira amakipe atatu icya rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .