00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite bya Bus ya Rayon Sports isubiye mu muhanda nyuma yo kuragwa ingoma eshatu byanga?

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 21 November 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko imodoka iyi kipe yaguze mu 2019 yo mu bwoko bwa Foton AUV itwara abantu 53, igiye kongera gusubira mu muhanda nyuma yo kumara imyaka ine iparitse nta kintu ikora.

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Rayon Sports yayoborwaga na Paul Muvunyi, yaje kugirana amasezerano na Akagera Business Group yo kugura imodoka izajya itwara abakinnyi, impande zombi zumvikana ko iyi kipe yishyura amafaranga make mu yo yagombaga gutanga, andi ikazagenda iyishyura buri kwezi kugeza ashizemo.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw, yakozwe n’Uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.

Muri aya masezerano ariko, Akagera Business Group yari yumvikanye na Rayon Sports ko ninanirwa kwishyura amafaranga asigaye, izisubiza imodoka yayo kandi ntisubize iyi kipe amafaranga yamaze kwishyura.

Ibi ni na ko byaje kugenda mu 2019, ubwo Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, iyi modoka iza gufatirwa ariko isubizwa ikipe, mu gihe muri Kanama 2020 yaje gufatirwa burundu kugeza magingo aya.

Ingoma ya Sadate yaje kurangira, Uwayezu Jean Fidèle na we aza kubazwa iby’iyi bus yari yarafatiriwe Rayon Sports imaze kwishyura miliyoni 50 Frw atagombaga gusubizwa, maze avuga ko abasinye ayo masezerano bakoze amakosa akomeye.

Ati “Ni agahinda, amasezerano nk’ayo kuyasinya uri umuyobozi. Ni igisebo, ni byo bibazo turimo muri Rayon Sports, byarananiranye, noneho no kuba imaze igihe iparitse na byo ni ibindi bibazo. Turifuza kuzana indi modoka idufitiye akamaro itaduteza ibibazo kurusha kuzana iyaboreye muri Akagera.”

Aya magambo, uwari Perezida wa Rayon Sports yayavuze mu Ugushyingo 2021, gusa yaba we na Ngoga Roger wamusimbuye igihe gito nta n’umwe washoboye gukemura ikibazo cy’imodoka itwara abakinnyi, kugeza hongeye gutorwa ubundi buyobozi bushya.

Byagenze gute ngo Bus yongere igarurwe?

Mu by’ukuri benshi mu bakunzi ba Gikundiro ntabwo bumvaga ko Bus yabo ikibarizwa ku muhanda, gusa ubwo Paul Muvunyi yari amaze gutorerwa kuyobora Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, yabwiye inteko rusange ko agomba guhita ayigarura ndetse ni ko byagenze.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ari bwo Muvunyi yabonanye n’abo mu Akagera Motors, bamubwira ko imodoka igiparitse kuva mu 2020. Mu biganiro bagiranye, ni uko ikipe yasubizwa imodoka ikishyura amafaranga asigaye agera kuri miliyoni 55 Frw bitarenze uyu mwaka w’imikino.

Mbere y’aho ariko, Rayon Sports yasabwe gutanga miliyoni 9 Frw yo kongera kuvugurura iyi modoka kuko imaze igihe idakora, hari ibikoresho byangiritse. Aya mafaranga akaba agomba gutangwa muri iki cyumweru turimo, mu gihe Bus nyirizina izaboneka bitarenze iminsi 10 uhereye ku wa Mbere.

Nta gihindutse nk’uko amakuru dufite abyemeza, Rayon Sports izakoresha iyi Bus ubwo izaba ihura na Vision FC mu cyumweru gitaha, bitakunda ikazayifashisha ku mukino wa “Derby” izahuramo na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona, ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona ifitanye na Gorilla FC ku Cyumweru. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, abakinnyi bose bahari bakorana imyitozo, barimo n’abari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ batakoranye na bagenzi babo ku wa Gatatu.

Nyuma yo kuyifatira ubugira gatatu, Akagera Motors yemeye gusubiza Rayon Sports Bus yayo yari imaze imyaka ine idakora
Rayon Sports iri gukora imyitozo ikomeye yitegura Gorilla FC ku Cyumweru
Paul Muvunyi wari waguze Bus ni we wongeye kuyigarura muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .