00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite by’imvune ya Muhire Kevin?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 January 2025 saa 08:03
Yasuwe :

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, arashidikanywaho ku mukino iyi kipe izakirwamo na Mukura Victory Sports nyuma y’uko yavunikiye mu mukino Gikundiro yatsinzemo Police FC ibitego 2-0 ku wa Gatandatu.

Muhire Kevin yavuye mu kibuga ku munota wa 20, asimburwa na Iraguha Hadji, nyuma yo kugongana na myugariro wa Police FC, Issah Yakubu, ubwo yari ageze mu rubuga rw’amahina.

Uyu mukinnyi ntiyakoranye n’abandi imyitozo yo ku mugoroba wo ku wa Mbere, ndetse yari yambaye imyenda isanzwe ku kibuga mu Nzove.

Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, yabwiye IGIHE ko imvune ya Muhire Kevin idakomeye uko babikekaga, ahubwo ari ivi ryabyimbye ku buryo ashobora gutangira imyitozo akorera ku ruhande.

Ati “Habayeho kugongana ivi ku rindi, yababaye hejuru y’ivi. Ntabwo ari ibintu bikomeye cyane, twamurebye ku myitozo, tubona nta bindi bizamini bikenewe. Ashobora guhina ivini, gutera ishoti, kuzamuka ingazi, aricara agahaguruka, nta bubabare afite, haracyabyimbye gato.”

Yongeyeho ati “Kugeza ku wa Gatatu tuzamenya niba ashobora gukina umukino utaha. Uyu munsi [ku wa Mbere] ntabwo yakoze, ejo [kuri uyu wa Kabiri] tuzamureka akorere ku ruhande gatoya, hanyuma dufate umwanzuro niba ku wa Gatatu yakorana n’abandi.”

Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati afasha abasatira izamu, ari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba Rayon Sports iri kugenderaho muri uyu mwaka w’imikino aho agira uruhare cyane mu bitego iyi kipe itsinda.

Gikundiro ya mbere n’amanota 36, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu yakirwa na Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Huye.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ntiyasoje umukino Gikundiro yatsinzemo Police FC ku wa Gatandatu
Muhire Kevin yaryamye mu kibuga inshuro ebyiri mbere yo gusimburwa ku munota wa 20
Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, akura Muhire Kevin mu kibuga nyuma yo kuvunika
Muhire Kevin asuhuzanya n'umutoza Robertinho ku myitozo yo ku wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .