Uyu mutoza uheruka gusubizwa muri Rayon Sports igitaraganya nyuma y’ukwezi batandukanye, yabitangaje ku mukino batsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Igaruka rye ryavuzweho byinshi kuko ubwo yagendaga, Gikundiro yahaye akazi Hategekimana Corneille ari na we umutoza mukuru, Robertinho yifuzaga.
Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports, abafana ba Rayon Sports baririmbye Ayabonga baramwishimira cyane ndetse bamwe bamupfumbatisha amafaranga.
Abajijwe uko yakiriye urukundo yeretswe n’abafana, Ayabonga yavuze ko byamurenze yabuze amagambo yabivugamo.
Ati “Ni ukwakirwa neza bidasanzwe, nabuze amagambo nakoresha biraryoshye cyane.”
Ubwo uyu mutoza yagendaga, byavuzwe ko atabanye neza n’umutoza mukuru, Robertinho, ibyo we ahakana.
Ati “Ntabwo mbizi kuko njye nagiye kubera impamvu z’umuryango ntabwo cyari ikibazo cy’abatoza.”
Abajijwe ku mikoranire ye na Corneille, Ayabonga yavuze ko ari icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ati “Bizaterwa n’ubuyobozi bw’ikipe. Nibuhitamo ko dukorana bizaba kuko twese dukorera ikipe ni yo nkuru singombwa njye, we cyangwa undi wese kuko Rayon Sports iraturuta twese.”
Ayabonga ni umwe mu batoza bazi kubana n’abakinnyi ndetse ugerageza kuba inshuti yabo, ibyo agaragaza ko bimufasha mu kazi ke.
Ati “Ni ingenzi cyane kuko iyo uri umutoza uba umeze nk’umubyeyi w’abakinnyi. Rimwe na rimwe rero hari ubwo ugera ku kigero cyo kuba inshuti yabo kuko hari itandukaniro ry’inshuti n’umutoza, rero ugomba kurema ubwo bwumvane.”
Rayon Sports ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 40, aho irusha atandatu APR FC ya kabiri, ifitanye umukino na AS Kigali, kuri iki Cyumweru.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!