Birashoboka ko Shampiyona y’u Rwanda yava mu kwaha kwa FERWAFA ikigenga? Inyungu zaba izihe?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda na FERWAFA yatangiye gutekereza uburyo hashyirwaho Shampiyona yigenga, hatekerezwa ko yafasha mu iterambere rya ruhago ndetse bikaninjiriza abanyamuryango.

Iki gitekerezo cyatangiye kumvikana mu mwaka ushize, cyashyigikiwe n’abayobozi b’amakipe atandukanye basanga haramutse habaye Rwanda Premier League nka Shampiyona yigenga, byayafasha kuzamura ubucuruzi mu mupira w’amaguru.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, avuga ko haramutse hagiyeho League (Shampiyona ukwayo) byagabanyiriza FERWAFA umutwaro w’ibibazo by’amakipe ihoramo umunsi ku munsi, igasigara ireberera iterambere ry’umupira cyane ku rwego rw’abakiri bato.

Ati “Rwanda Premier League igiyeho yaba ari sosiyete, abanyamuryango baba bayirimo baba ari abanyamigabane bayo, ishobora no kujya gufata inguzanyo ya Banki. Ubwo nibwo buryo bwo gukura amakipe mu gihirahiro no mu cyeragati.”

Umuyobozi wa Gasogi United yakomeje avuga ko byafasha amakipe kubaho bya kinyamwuga, akagira uruhare no mu iterambere ry’igihugu binyuze mu kwishyura imisoro kuko yaba acuruza.

Ati “Byafasha kuko ari RRA ivuga ko amakipe atayiha imisoro kuko yaba ari ku murongo, byafasha abakinnyi batagira ubwishingizi n’ibindi byose bikajya ku murongo, bikanafasha ba nyiri amakipe kuko baba bagamije gushaka iterambere ry’umupira. FERWAFA igasigara itanga umurongo ngenderwaho no kureba umupira w’abana.”

“Kuko uyu munsi na FERWAFA birayivuna, aho kugira ngo itekereze ku mupira w’abana, ijya kwakira ikibazo cy’umukinnyi, bakajya kwakira ikibazo cya KNC watukanye na kanaka, bakaguma muri ibyo. Ibyakabaye biteza umupira imbere bikaburirwa umwanya.”

“Rwanda Premier League rwaba ari urwego rwigenzura ariko rugizwe n’amakipe, FERWAFA yo igasigara ishinzwe amategeko n’ibindi byose birimo kuzamura abakiri bato.”

KNC avuga ko mu gihe haba hari iyo League, yajya yikorera ingengo y’imari izakoresha mu mwaka w’imikino, igashyiraho n’abakozi bayiyobora n’abayishakira amasoko [abaterankunga].

Ati “Ni ibintu ntekereza ko byazahura umupira, tukava muri ibi byo kwirirwa dusabiriza. Byatuma n’imitekerereza ya ba nyiri umupira bahinduka, bakamenya ibijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe.”

“Amakipe nayo yajya mu byiciro, agaciro k’izina ubwaryo; dufate urugero APR ntabwo wayinganya n’indi kipe iri aho, ntibishoboka. Ikipe ziri muri Big 4 [enye za mbere] zikaba zashingwa ubunyamabanga. “

“Ni ibintu tugomba gutekereza, Coronavirus igomba kutwigisha, ntiturebe ku bibi byayo gusa n’ibihombo yaduteje, ahubwo turebe ni gute twasohoka muri ibi bibazo dufite imbaraga kurusha mu bindi bihe byose byabayeho.”

Habura iki ngo iki gitekerezo gishyirwe mu bikorwa?

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushyiraho League bakiganiriye n’abanyamuryango mu Nteko Rusange yabaye muri 2019, ariko hakinonosorwa ubwoko iyo League irimo.

Ati “Ngira ngo ibyo twabyumvikanyeho mu Nteko Rusange no mu mwiherero twakoze mu mwaka ushize. Ni n’ikintu cyiza kuko byoroshya imicungire, ariko rero kugira ngo ubishyire mu bikorwa ntugire ngo biroroshye, biba bisaba kubyiga neza kuko hari ibyiciro byinshi bya League.”

“Twabyemeranyijwe ko tugiye kubikora, ariko noneho tubanza kujya mu bushakashatsi bwo kureba turakora iyihe.Hari League usanga isa n’iri munsi ya Federasiyo, hari aho usanga League ifitanye isano na Federasiyo ariko itayigenderaho 100%, hari aho usanga League yigenga igice cyangwa yigenga 100%.”

Umuyobozi wa FERWAFA yakomeje avuga ko kuri ubu batangiye gukorana n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi kugira ngo ibafashe kureba uburyo byakorwamo.

Ati “Ni ibintu bisaba kubanza kubyumva n’abo bireba babanze babyumva. Hari ubufatanye dufitanye n’abantu ba UEFA mu byo bita ‘UEFA ASSIST’, kubera ko iby’iwabo biba bifite urwego bigezeho, umuntu aba agomba kubanza kumva neza kugira ngo atazabyinjiramo atabizi.”

“Twatangiye umwaka ushize, twarabatumiye baraza baraduhugura kugira ngo twumve uko bikorwa, hari ibyo twumvikanye bagenda badufasha. Mu byo turimo ubu ngira ngo inama ntituzanayikora kera. Barashaka kutwigisha uko League zikora kuko muri iyo gahunda bazafasha u Rwanda na Ghana muri Afurika.”

“Ubushake burahari kandi n’abanyamuryango barabyifuza, turi kubikurikirana, mu Nteko Rusange tuzakora ubutaha nibiba bidukundiye, tuzongera dukore isuzuma abantu bagaragaze uko bimeze. League niyo nzira twumva twafata kuko bisa nko kugabana akazi.”

Mu gihe byaba bigezweho, iki gitekerezo cyo gushyiraho League gishobora gutangira gukurikizwa mu myaka iri imbere, ni nyuma Shampiyona ya 2020/21 byitezwe ko izatangira mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka.

Shampiyona y'u Rwanda itegurwa n'ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, avuga ko hagiyeho Rwanda Premier League, byafasha amakipe gucuruza
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène avuga ko hari gukorana n'abantu bo muri UEFA kugira ngo harebwe uburyo bwa League izashyirwaho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .