00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biramahire Abeddy yavuze ku buzima bwo muri Rayon Sports (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 February 2025 saa 12:45
Yasuwe :

Rutahizamu Biramahire Abeddy yatangaje ko yatangiye kumenyera mu ikipe ye nshya ya Rayon Sports nubwo atarabasha kubona igitego.

Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma y’umukino Gikundiro yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ikayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro, ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Biramahire yatangaje ko yatangiye kumenyera mu ikipe nshya.

Ati “Ubuzima bumeze neza ndi kumenyera mu ikipe, biri kugenda biza. Ntabwo ari yo kipe ya mbere nkiniye igira igitutu ni ibisanzwe ku mukinnyi. Ubundi umukinnyi aba agomba guhora ku gitutu kugira ngo bimufashe no kwitwara neza.”

Mu mikino mike uyu mukinnyi amaze gukina muri Gikundiro, akunze kujya mu kibuga ariko akanyuzwa ku ruhande rw’iburyo ahazwi nko kuri karindwi kandi azwi kuri nimero icyenda.

Abajijwe niba bitamugoye bityo ikaba ari yo mpamvu atarabona igitego, Biramahire yabihakanye.

Ati “Oya. Umukinnyi mwiza ni ukina imyanya yose, aho umutoza agushyize ugakina kandi ukitwara neza. Intego ni ukwegukana ibikombe byombi. Muri shampiyona turi aba mbere no mu Gikombe cy’Amahoro twakomeje.”

Biramahire ni umwe mu bakinnyi bakunze gukina hanze y’u Rwanda cyane nubwo agenda akagaruka mu Rwanda. Abajijwe ibanga ryo kubona aya makipe, uyu mukinnyi yagaragaje ko harimo n’amahirwe.

Ati “Ibanga ni ukubaha akazi kawe ari byo gukora cyane no kugira ikinyabupfura no kumenya uburyo ngakoramo. Ni amahirwe abamo mu mupira, nimba mfite n’undeberera twumvikana, ngakora ibyo ansaba mba numva nta kibazo.”

Biramahire Abeddy w’imyaka 27 yanyuze mu makipe nka Bugesera FC, Police FC, Mukura na AS Kigali.

Hanze y’u Rwanda yakiniye Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisie, Al-Suwaiq yo muri Oman, UD Songo na Clube Ferroviário de Nampula zo muri Mozambique.

Biramahire Abeddy yatangaje ko yatangiye kwisanga muri Rwayon Sports aheruka kwerekezamo
Biramahire acunze kunyuzwa mu mpande nyamara azwi kuri nimero icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .