Biramahire yavuze icyatumye atera umugongo Rayon Sports akerekeza muri AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu mushya wa AS Kigali, Biramahire Abeddy, yavuze ko hari ibyo atumvikanye na Rayon Sports bigatuma ayitera umugongo nubwo ari yo yari yabanje kumurambagiza.

Biramahire yasinyiye AS Kigali imyaka ibiri ku wa Gatanu nyuma yo kugaruka mu Rwanda akabanza kujya mu kato.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yavuze ko yari mu biganiro n’amakipe abiri, ariko hari ibyo atumvikanye na Rayon Sports bigatuma ahitamo AS Kigali.

Ati “AS Kigali twumvikanye neza, narebye amasezerano yabo mbona nta kibazo. Nari ndi kuvugana n’amakipe abiri, bitewe n’ibiganiro nagiranye na yo, AS Kigali aba ari yo twumvikana. Hari ibitaragenze neza mu biganiro twagiranye [na Rayon Sports], mpitamo AS Kigali.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Biramahire ataboneye ku gihe ibyo yari yumvikanye na Rayon Sports, aho bivugwa ko ari miliyoni 7 Frw.

Biramahire yavuze ko kuba avuye muri FC Buildcon akurikiye bagenzi be bakinanaga barimo umunyezamu Bashunga Abouba wasubiye muri Rayon Sports na Usengimana Faustin wagiye muri Police FC, byatewe n’ikibazo cy’amikoro iyi kipe yo muri Zambia ifite.

Ati “Urebye muri Zambia, ikipe nakinagamo yagize ikibazo cy’amikoro, hari amafaranga bari bandimo. Byabaye ngombwa ko mvugana na perezida w’ikipe, akandeka nkagenda kuko ntabwo byari bimeze neza.”

Biramahire yari amaze umwaka umwe muri FC Buildcon yagezemo muri Nyakanga 2019, nyuma yo gukina amezi atandatu muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane akinira Police FC, yageze muri Mukura Victory Sports avuye muri Club Sfaxien yo muri Tunisie, yari yagezemo muri Nzeri 2018.

Birahamire watangiye guhamagarwa mu Amavubi mu 2017, ni umwe mu bakinnyi bari bato mu ikipe y’Igihugu yakinnye CHAN 2018 muri Maroc.

Muri AS Kigali, yabaye umukinnyi wa gatanu mushya uguzwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2020/21 utangira. Abandi baguzwe n’iyi kipe ni Hakizimana Muhadjiri, Rugirayabo Hassan, Emery Bayisenge na Shabani Hussein ‘Tchabalala’.

AS Kigali ikomeje umwiherero, aho iri kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izatangira gukina mu mpera za Ugushyingo.

Ku Cyumweru, izakina umukino wa kabiri wa gicuti na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Amakipe yombi yaherukaga kunganya igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa Kane.

AS Kigali yasinyishije Biramahire Abeddy ku wa Gatanu
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice na Biramahire Abeddy bafata ifoto nyuma y'uko uyu rutahizamu asinye imyaka ibiri
Abayobozi ba AS Kigali: Perezida Shema Fabrice n'Umunyamabanga Mukuru, Gasana Francis, berekana Biramahire Abeddy nk'umukinnyi mushya
Biramahire Abeddy yahise yerekwa bagenzi be bazajya bakinana muri AS Kigali
Biramahire Abeddy yari amaze umwaka umwe akina muri FC Buildcon yo mu Cyiciro cya Mbere muri Zambia
Biramahire Abeddy asanzwe ahamagarwa mu ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .