Uyu mutoza yabigarutseho mu myitozo ibanziririza iya nyuma yabaye ku wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2025 mu Nzove.
Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports uretse Muhire Kevin ufite imvune wari kumwe na Mugisha François na Musa Madjaliwa wari witaruye abandi.
Muhire Kevin yavunikiye mu mukino, Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-0 bityo ntabwo azifashishwa mu wa Mukura.
Abajijwe uko azabyitwaramo, Robertinho yavuze ko bibabaje kuko Muhire Kevin ari we umukino wubakiyeho ndetse unatanga ubutumwa kuri bagenzi be.
Yagize ati “Birababaje ko Kevin adashobora gukina. Ni umuntu wadufashaga kugeza ubutumwa bw’abatoza kuri bagenzi be. Ni we umukino wacu uba wubakiyeho ndetse akora ikinyuranyo, ariko nizera ko hari abandi bashobora gufata izo nshingano.”
Rayon Sports ntiratsindwa umukino muri Shampiyona, ibyo umutoza avuga ko bivunanye cyane ndetse ari bimwe mu biheruka kumutera uburwayi.
Ati “Ntabwo ari ubwa mbere tugize uwo musaruro, muribuka n’umwaka wa mbere hano twarabikoze dukina n’amakipe meza muri Afurika. Uba ugomba gutsinda buri mukino, ntabwo biba byoroshye, narwaye kubera byo, birananiza cyane.”
Rayon Sports izasura Mukura VS ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2024 saa Kumi n’Imwe kuri Stade ya Huye. Ni umukino utegerejwe na benshi kuko haribazwa niba iyi kipe yambara umuhondo n’umukara izashobora kuba iya mbere yahagarika Gikundiro.
Murera iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, mu gihe Mukura iri ku wa munani n’amanota 18.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!