Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ni bwo Bipfubusa atigeze agaragara ku mukino Urucaca rwahuriyemo na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium.
Kutagaragara kwe ku mukino bishimangira amakuru y’uko atakiri muri aka kazi, cyane ko mu minsi ishize ubwo Kiyovu Sports yageragezaga kwishyura abakinnyi bakuru, yirengagije abatoza n’abakinnyi badakunze kubanza mu kibuga.
Uyu mutoza ukomoka i Burundi, ahagaritse akazi nyuma y’aho n’ikipe yari yaragerageje kumwirukana ariko ikisubiraho kuko ishobora kumwishyura agera muri miliyoni 25 Frw.
Kiyovu Sports iri gutozwa na Sebarega Ayubu Khaliru ndetse na Habiyaremye Deo.
Kugeza ubu Kiyovu Sports ni yo ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 13.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!