00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bipfubusa Joslin yahagaritse akazi muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 December 2024 saa 03:35
Yasuwe :

Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Bipfubusa, yamaze guhagarika akazi nyuma y’uko ananiwe kwihanganira ibibazo biri muri iyi kipe birimo iby’amikoro n’imiyoborere.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024, ni bwo Bipfubusa atigeze agaragara ku mukino Urucaca rwahuriyemo na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium.

Kutagaragara kwe ku mukino bishimangira amakuru y’uko atakiri muri aka kazi, cyane ko mu minsi ishize ubwo Kiyovu Sports yageragezaga kwishyura abakinnyi bakuru, yirengagije abatoza n’abakinnyi badakunze kubanza mu kibuga.

Uyu mutoza ukomoka i Burundi, ahagaritse akazi nyuma y’aho n’ikipe yari yaragerageje kumwirukana ariko ikisubiraho kuko ishobora kumwishyura agera muri miliyoni 25 Frw.

Kiyovu Sports iri gutozwa na Sebarega Ayubu Khaliru ndetse na Habiyaremye Deo.

Kugeza ubu Kiyovu Sports ni yo ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 13.

Bipfubusa Joslin yahagaritse akazi muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .