Wari uwa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, warangiye APR FC icyegukanye nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports ibitego 2-0 bya Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert.
Muri iyi nkuru tugiye kugaragaza iby’ingenzi byaranze uyu mukino wari wahuruje imbaga.
Ubwitabire budasanzwe bw’abafana
Nk’umukino wa mbere mu gihugu, uba witezweho kwitabirwa kandi ni ko byagenze kuko Stade Amahoro yari yuzuye, cyane ko hari na bamwe bari bicaye ku ngazi (escalier).
Uretse abinjiye, hari n’abatashye batabashije kwinjira muri Stade ngo bakurikire umukino.
Ni mu gihe ariko kuko amatike ntabwo yari ahanitse kuko iya make yari 1000 Frw.

Derby yongeye kunyura amaso y’abayireba
Benshi bemeranya ko umukino wa APR FC na Rayon Sports wari umaze iminsi ubishye, by’umwihariko muri uyu mwaka kuko imikino ibiri yahuje amakipe yombi muri shampiyona, yari yanganyije ubusa ku busa.
Kuri iyi nshuro, abakinnyi bari bahize ko ugomba kubonekamo ibitego, byakwanga bagakizwa na penaliti ariko ko uzaba uryoshye.
Ibi ni ko byagenze kuko umukino watangiranye imbaraga nyinshi, ubwo Djibril Ouattara yafunguraga amazamu ku munota wa kane gusa.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 29, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri, ibigaragaza uburyo umukino wihutaga.
Ikindi, uyu mukino wari umaze iminsi nta gikorwa kiwubamo gisigara mu mitwe y’abantu ariko igitego cya Ouattara ni kimwe mu byakomeje kugarukwaho.
Nubwo Rayon Sports yatsinzwe, bamwe mu bafana bayo bavuze ko muri rusange umukino wari uryoshye.

Umufana yaguye igihumure
Burya ngo abantu bakira ibintu mu buryo butandukanye, ari na yo mpamvu uko twitwara iyo twumvise cyangwa tubonye ikintu runaka na byo bitandukanye.
Kamwe mu dushya dukomeye twagaragaye kuri uyu mukino, ni ako umufana umwe wa Rayon Sports waguye igihumure, ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa igitego cya kabiri na Mugisha Gilbert ku munota wa 29.
Uyu mufana yitaweho na ‘Croix Rouge’, yihutanwa mu mbangukiragutabara.


Rayon Sports yagaragaje urwego ruri hasi
Bitandukanye n’uko yari imaze iminsi yitwara, Rayon Sports yatunguranye igaragaza urwego ruri hasi cyane kuko yatsinzwe irushwa kugeza n’aho benshi mu bafana bayo babyemera, ibidakunze kubaho.
Rayon Sports yari ikipe ikoresha impande zayo cyane ariko kuri uyu mukino ni zimwe mu zatengushye abakunzi bayo by’umwihariko urw’inyuma ibumoso.
Indi ntwaro ikomeye yayo ni hagati mu kibuga, aho usanga Kapiteni wayo Muhire Kevin uri mu bagize umukino mubi cyane, ari we rufatiro. Ariko muri uyu mukino yatakazaga imipira myinshi ndetse n’igitego cya mbere cyavuye ku mupira yatanzwe na Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bakinnyi b’imbere nka Biramahire Abbedy, Azizi Bassane na Iraguha Hadji. By’umwihariko Biramahire aba utegerejweho ibitego ariko nta mipira yabonye.

Gushyamirana kw’abakinnyi ba Rayon Sports
Si kenshi uzabona abakinnyi b’ikipe imwe bashyamirana hafi yo kurwana ariko ibi byabaye kuri Biramahire Abeddy na Elanga-Kanga Prince Junior bakinira Rayon Sports.
Uyu Munye-Congo yinjiye mu kibuga ku munota wa 84 asimbuye Ndayishimiye Richard. Muri iyo minota mike yakinnye, yatangiye gushyamirana na Biramahire wamushinjaga kwiharira umupira.
Ubwo umukino wari urangiye, aba bakinnyi bafatanye mu mashingu, barashyamirana bikomeye bakizwa na Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu na Byiringiro Gilbert.
Nyuma umutoza wongera imbaraga muri Rayon Sports, Ayabonga yagiye kubabaza icyo bari gupfa, yigizayo Biramahire, mu gihe Adama Bagayogo yari kumwe na Elanga ariko bigaragara ko akirakaye kuko yari acyitotomba.
AMASHUSHO: Abakinnyi ba Rayon Sports, Biramahire Abeddy na Elanga-Kanga, bashyamiranye hafi yo kurwana, bakizwa n'abakinnyi ba APR FC ubwo umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro wari urangiye.
Na mbere y'uko umukino urangira, na bwo aba bakinnyi bombi bari bagaragaye… pic.twitter.com/Rcxfm4GQTH
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 4, 2025
Niyomugabo yatereye ’isaluti’ Gen Mubarakh Muganga
Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ni aya Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, aterera ‘isaluti’ Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kipe, Gen Mubarakh Muganga, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Mugemana yashimiwe ku myaka 30 amaze avura abakinnyi ba Rayon Sports
Mbere y’umukino, abayobozi ba Rayon Sports, Paul Muvunyi na Twagirayezu Thaddée, bashyikirije umuganga wayo, Mugemana Charles, umwambaro w’iyi kipe wanditseho 30 mu kumushimira imyaka 30 amaze ari umukozi wayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!