Bimwe mu bikubiye mu masezerano ya FERWAFA na Bralirwa afite agaciro ka miliyoni 640 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Mutarama 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Aamaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kumvikana n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Bralirwa kuzitirirwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kuri miliyoni 640 Frw mu myaka ine iri imbere.

Ibiganiro hagati y’impande zombi bimaze hafi umwaka bitangiye, ariko kugeza ubu amasezerano yumvikanywe ntarashyirwaho umukino.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru, Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko bisa n’ibyageze ku musozo ku buryo amasezerano azasinywa muri uku kwezi kwa Mutarama.

“Twaragiye tuganira na bo. Byafashe igihe kirekire kuko nabo kurekura amafaranga ni ikibazo gikomeye, bashakaga gutanga make cyane, bagahera no ku ya mbere kubera imitirere y’ibibazo turimo. Ariko ejo bundi dusa n’abemeranyijwe, dusa n’abasinya icyemezo ko twamaze kwemeranya. Muri uku kwezi tuzasinya amasezerano.”

“Ntabwo bikiri ibanga, bemeye gutanga miliyoni 640 Frw mu gihe cy’imyaka ine.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’ingaruka zatewe na COVID-19, muri uyu mwaka wa mbere, Bralirwa ishobora kuzatanga miliyoni 180 Frw, ukurikiyeho miliyoni 160 Frw.

Yavuze ko kandi impande zombi zumvikanye ko mu gihe FERWAFA yabona undi muterankunga ushobora kuyiha amafaranga ari hejuru y’ayatanzwe na FERWAFA, uru ruganda rucuruza ibinyobwa ruzaba rusabwa kuyongera cyangwa bagatandukana.

Ati “Ikindi kirimo, ibyo twumvikanye ni uko ayo masezerano mu gihe twabona undi muterankunga ushobora kuduha arenze kuri ayo, iyo ngingo irimo ubwo bakwemera bakazamura hejuru cyangwa batabikora tugasinyana n’uwundi. Ubwo turimo gushaka uwaduha menshi.”

“Ibindi biri muri ayo masezerano ni uko na bo hari amafaranga bateganyije yo kuzakora ku bibuga, muri gahunda twavuganye nabo harimo gukorana tukareba uko twagarura abafana ku bibuga.”

Mu bagize uruhare mu biganiro bya FERWAFA na Bralirwa harimo itsinda ry’abayobozi b’amakipe.

Abajijwe ku bijyanye n’imikoranire izaba hagati ya Bralirwa n’ibindi bigo byamamaza mu makipe, Rtd Brig Gen Sekamana yavuze ko kwamamaza ku kibuga bizaba ari 50% ku muterankunga wa Shampiyona, abandi nabo bagaharirwa indi 50%.

Ati “Mu masezerano, kuri biriya byapa bashyira ku kibuga ‘Branding’, Bralirwa izatwara 50% yo kwamamarizamo, indi 50% isigaye ubwo hagati ya FERWAFA na buri kipe tuzumvikana uburyo dushobora kugabana hatabayeho kubangamira ikipe. Ishobora kugira ibihagije yahakoresha, ikagira icyo iha Bralirwa.”

“Kubirebana na Rayon Sports twabyumvikanyeho kuko ni umuterankunga bari basanganywe (SKOL), twabivuganyeho ntibizababuza gukomeza gukora nk’uko byari bisanzwe. Ni uburenganzira bwabo.”

BRALIRWA yaherukaga kuba umuterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2013/14, binyuze mu kinyobwa cya Turbo King, aho yashoragamo miliyoni 170 Frw ku mwaka.

Azam TV yaguze Shampiyona y’u Rwanda guhera mu 2015, ishoramo akabakaba miliyoni $2.35 mu gihe cy’imyaka itanu nubwo aya masezerano yamaze imyaka ine gusa.

Mu mwaka wa mbere, Azam TV yatanze ibihumbi $350 mu gihe mu yindi myaka, uyu muterankunga yatangaga ibihumbi $500 buri mwaka.

FERWAFA na BRALIRWA byumvikanye ku masezerano y'imyaka ine afite agaciro ka miliyoni 640 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .