Uyu mugabo yabahagaritse igihe kitazwi, ndetse amasezerano ye arinda agera ku musozo atongeye kubagarura mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kandi benshi barababonaga nk’intwaro yakwifashisha.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, abinyujije kuri B&B Kigali Fm yasobanuye amaherezo y’aba bakinnyi na bagenzi babo batagihamagarwa, bivugwa ko baciwe n’umutoza mu Amavubi.
Yagize ati “Gucibwa byo ntibishoboka, bariya ni abakinnyi bakiri bato kandi muri ubwo buto bwabo bakoramo n’amakosa. Rimwe na rimwe bakagira n’ikinyabupfura gike cyangwa utundi tubazo utwo ari two twose. Njye ndi umurezi, baravuga ngo udakosa n’udakora, ariko habaho n’uburyo bwo gukosora amakosa.”
“Buri wese agira uburyo bwo kugira ngo ikipe igire ikinyabupfura n’umurongo runaka, cyane cyane uriya wo kutababarira cyane. Ushyira ku munzani ugasanga harimo ibyiza mu gihe abakinnyi bitwara neza, ariko bidaca abakinnyi. Bikabije watandukana n’umutoza aho kumwinjirira kuko ushobora kwica byose.”
Munyantwali yakomeje avuga ko ibi ari bimwe mu byo baganiriza umutoza, ariko bitashingirwaho cyane ku bigena amaszerano bagirana, cyane ko umutoza ari we ugena uburyo ikipe ye ibaho.
Ati “Ako ni akantu gato mu byo kuganiraho mu rwego rw’imikorere. Iyo hari uruhande rugiheza inguni, wareba ugasanga igihugu kibihomberamo aho kubyungukiramo, icyo gihe umutoza ni we wagenda. Ibyo ariko ntitwabishingiraho cyane kuko umukinnyi ni ibihe byiza arimo.”
Yongeyeho ati “Ubwo rero ndumva twaha urubuga umutoza agakora amahitamo ye, abakinnyi ni bato bazakinira u Rwanda ibyo ari byo byose, ntabwo twavuga ko baciwe, n’undi uzaza ni ko bizagenda.”
Usibye Sahabo wa Standard Liège na York wa Superettan club Gefle IF, undi mukinnyi umutoza yahagaritse guhamagara ni Byiringiro Lague wa Sandviken IF.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!