Bigoranye, PSG yageze muri ½ cya UEFA Champions League itsinze Atalanta (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kanama 2020 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Ibitego bibiri byo mu minota ya nyuma byafashije Paris Saint-Germain kugera muri 1/2 cya UEFA Champions League itsinze Atalanta yo mu Butaliyani 2-1.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangiye imikino ya ¼ cya UEFA Champions League, aho kimwe n’iyindi isigaye, yose izabera i Lisbon kugeza iri rushanwa rirangiye ku wa 23 Kanama 2020.

Paris Saint-Germain yananiwe gufungura amazamu hakiri kare ku buryo bwabonywe na Neymar ku munota wa gatatu, umupira yateye uca ku ruhande rw’izamu.

Alejandro Gomez yabonye amahirwe meza yo gutsindira Atalanta, umupira yateye n’umutwe ukurwamo n’umunyezamu Keylor Navas wawushyize muri koruneri.

Mu gihe Paris Saint-Germain yakomezaga guhusha uburyo bwabonywe na Neymar na Pablo Sarabia, Atalanta yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mario Pasalić ku mupira wari uhinduwe na Duvan Zapata ku munota wa 27.

Mu gice cya kabiri, Kylian Mbappé yinjiye ku munota wa 60, asimbuye Pablo Sarabia, afasha Paris Saint-Germain gukomeza gusatira, aho na we yahushije uburyo bubiri bwiza asigaranye n’umunyezamu Marco Sportiello.

Habura amasegonda ngo iminota 90 irangire, Marquinhos yishyuriye Paris Saint-Germain ku mupira wahinduwe na Neymar waherejwe na Eric Maxim Choupo-Moting wari umaze iminota 11 asimbuye Mauro Icardi.

Ubwo umusifuzi wa kane yari amaze kwerekana iminota itanu y’inyongera, ku wa kabiri, Choupo-Moting yatsindiye PSG igitego cy’intsinzi ku mupira mwiza yaherejwe na Kylian Mbappé.

Muri ½, PSG izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Atletico Madrid yo muri Espagne izahura na RB Leipzig mu mukino uzatangira saa 21:00 ku wa Kane.

Ku wa Gatanu, FC Barcelone izahura na Bayern Munich mu gihe Manchester City izakina na Lyon ku wa Gatandatu mu yindi mikino ya ¼.

Neymar yahushije uburyo butandukanye mu gice cya mbere
Umutoza wa PSG, Thomas Tuchel wavunitse, ntiyiyumvishaga uburyo Neymar yahushijemo igitego mu minota ya mbere
Mario Pasalić yishimira igitego yatsindiye Atalanta mu gice cya mbere
Umusifuzi w'Umwongereza Anthony Taylor yatanze amakarita umunani y'umuhondo arimo atandatu yahaye Atalanta
Kylian Mbappé winjiye asimbura mu gice cya kabiri, yahushije uburyo bwabazwe
Umunyezamu wa PSG, Keylor Navas yavunitse mu gice cya kabiri, asimburwa na Sergio Rico
Marquinhos yishyuriye PSG ku mupira wari uvuye kuri Neymar
Eric Maxim Choupo-Moting nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cya PSG mu minota y'inyongera
Neymar na Mbappé bishimira igitego cya kabiri cyabahesheje gukomeza
Abatoza ba PSG mu bicu nyuma yo gutsinda mu minota ya nyuma
Thomas Tuchel asoma Mbappe ubwo umukino wari urangiye
Umutoza wa PSG yashimiye kandi Eric Maxim Choupo-Moting

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .